Uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Spain, Roberto Moreno, bivugwa ko yirukanwe ku kazi ke ka vuba aha nk’umutoza wa FC Sochi yo muburusiya, bitewe n’impungenge zavutse ko yaba yarishingikirizaga cyane AI, ChatGPT, mu gutoza ikipe no gufata ibyemezo.
Moreno, ufite imyaka 48, wari watangiye gutoza FC Sochi mu 2023, bivugwa ko mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 yarushijeho gukoresha cyane iyo porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano. Ibi ngo byateye kutishimira no guhangayika mu buyobozi bw’ikipe ndetse no mu bakinnyi bayo.
Ikipe ya Sochi yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Gicurasi 2024 nyuma y’umwaka wa mbere wa Moreno ayitoza. Nubwo nyuma baje kongera kuzamuka bagasubira mu cyiciro cya mbere, bivugwa ko ibibazo byakomeje kwiyongera uko iminsi yagiye ishira.
Nk’uko byatangajwe n’uwahoze ari sporting director muri FC Sochi, Andrei Orlov, imikoreshereze ya Roberto Moreno ku ikoranabuhanga rimwe na rimwe yirengagizaga ukuri kw’ibibera ku kibuga, harimo n’imibereho myiza y’abakinnyi.
Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko Orlov yibutse urugendo bakoze bajya kuri FC SKA-Khabarovsk muri Werurwe 2025, aho gahunda y’ingendo n’imyitozo yakozwe hifashishijwe ChatGPT bivugwa ko yasize abakinnyi batabashije gusinzira amasaha 28.
Orlov yagize ati: “Narebye imyiteguro maze mbona ko abakinnyi batabashije gusinzira amasaha 28. Nabajije Moreno nti: ‘Abakinnyi bari gusinzira ryari?’”
Nubwo iyo gahunda yaje guhagarikwa, Orlov yavuze ko icyo gikorwa cyongereye kutishima mu bakinnyi, batangiye kwibaza ku myitozo ikorwa mu gitondo cya kare cyane no ku kudahinduka mu mikorere ya Moreno.
Orlov yanavuze ko uwo wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Espagne yifashishaga ChatGPT mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu mpeshyi ya 2024 mu gushaka rutahizamu. Iyo porogaramu ngo yasabye rutahizamu wo muri Kazakhstan, Artur Shushenachev, ariko uyu ntiyabashije gutsinda igitego na kimwe mu mikino 10 yakinnye, mbere yo kugurishwa mu mpeshyi yakurikiyeho.
Yakomeje avuga ko kutishima kw’abakinnyi byakwirakwiriye mu rwambariro, aho abakinnyi b’abanyamahanga n’ab’imbere mu gihugu batakaje icyizere ku bitekerezo bya Moreno, bamushinja kubura impuhwe no kudashyikirana neza.
FC Sochi yasubiye mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’Uburusiya mu mpeshyi ishize, ariko Moreno yayoboye imikino irindwi gusa, abona inota rimwe gusa mbere yo kwirukanwa ku mirimo ye.
Mbere yo kugera muri FC Sochi, Roberto Moreno yigeze gutoza amakipe atandukanye arimo Granada na Monaco, ndetse anayobora by’igihe gito ikipe y’igihugu ya Espagne mu mwaka wa 2019, nyuma y’uko Luis Enrique yari yayivuyemo .
Nubwo Moreno yafashije Espagne kuzabona itike yo gukina Euro 2020, Luis Enrique yaje gusubira ku buyobozi bw’ikipe nyuma, ariko ntiyamugumana nk’umutoza wungirije, amushinja kutamubera inyangamugayo.
