Mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku wa 10 Gashyantare 2026, Al Hilal FC yatsinze APR FC ibitego 2 ku busa, uyumukino wabereye kuri Stade ya Kigali Pelé saa 15:00.
Uyu mukino wayobowe n’abasifuzi bashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho Ishimwe Jean Claude ari we wari umusifuzi mukuru,yungirijwe na Mutuyimana Dieudonné na Umutetsi Alice nk’abasifuzi bo ku ruhande, mu gihe Nshimiyimana Remy Victor yari umusifuzi wa kane, ubuyobozi rusange bw’umukino bwari buyobowe na Kamanzi Emery nka komiseri w’umukino.
Uyu mukino wakinwe kuri uyu Kabiri saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium, Al Hilal yatangiye umukino iri hejuru isatira binyuze ku ruhande rwariho Adama Coulibari.
Ku munota wa 8′ Hakim Kiwanuka yazamuye neza umupira, William Togui ashyiraho umutwe gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ndetse abarimo Ruboneka Jean Bosco na Djibril Ouattara barata uburyo buremereye bwashoboraga kuba bwavuyemo ibitego.
Ku munota wa 23′, Al Hilal SC yafunguye amazamu kuri kufura nziza yatewe neza na El Hadji Madicke Kane ubundi Hakizimana Adolphe ntiyamenya uko byagenze.
Nyuma y’uko iyi kipe yo muri Sudani ifunguye amazamu yakomeje gusatira cyane ari na ko ba myugariro ba APR FC bakora amakosa, igice cya mbere kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Al Hilal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Adama Coulibari na Walieldin Daiyeen hajyamo Girumugisha Jean Claude na Ernest Luzolo.
Nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere, abarimo Ruboneka Jean Bosco bakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ariko bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 70′ APR FC yari ifunguye amazamu habura gato ku ishoti riremereye ariko umunyezamu wa Al Hilal akora amakosa ananirwa kugumana umupira usanga Ouattara agiye kuwushyira mu izamu biranga.
APR FC yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Djibrill Ouattara na Ruboneka Jean Bosco hajyamo Mamadou Sy na Memel Dao.
Ku munota wa 81′ Al Hilal yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Emmanuel Flomo ahawe umupira mwiza na Girumugisha Jean Claude.
Nyuma y’intsinzi ya Al Hilal SC ku APR FC ibitego 2–0, Al Hilal yakomeje kuyobora Rwanda Premier League 2025–2026 n’amanota 38, irusha APR FC inota rimwe gusa, Ibi byongereye uburyohe mu rugamba rwo guhatanira igikombe, mu gihe shampiyona ikomeje kugenda isatira umusozo.
Nyuma yuy’umukino Girumugisha Jean Claude, umurundi ukinira Al Hilal yatumiye Abanyarwanda mu minsi 3 iri imbere bafite umukino wa CAF Champions League uzabahuza na FC St Éloi Lupopo Ku wa Gatandatu saa 15h00.

