MoKash yashyizeho uburyo buha abantu indi nguzanyo batarishyura n’iyambere

1 minute, 59 seconds Read

Mobile Money Rwanda Ltd ifatanyije na NCBA Bank Rwanda batangaje ko bashyize ku isoko serivisi nshya ebyiri za MoKash zirimo Loan Top Up na Lock Savings, zigamije gufasha abakiliya kwizigamira neza no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Izi serivisi zigenewe abakoresha Mobile Money bakunda kwizigamira no gusaba inguzanyo banyuze kuri MoKash, hagamijwe kubongerera amahirwe mu micungire y’imari yabo ya buri munsi.

Serivisi ya Loan Top Up iha umukiliya ufite inguzanyo amahirwe yo kongera amafaranga ku nguzanyo ye atarayishyura yose. Ibi bigamije gufasha abahura n’ibibazo byihutirwa by’amafaranga mu gihe inguzanyo ya mbere itararangira.

Umukiliya yemerewe gusaba inyongera ku nguzanyo mu gihe cy’iminsi 20 nyuma yo guhabwa iya mbere, bitewe n’ingano ntarengwa yemerewe kugurizwa.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivisi ishingiye ku mibereho nyayo y’abakiliya, cyane cyane abacuruzi n’abandi bakenera amafaranga yihuse mu kazi kabo ka buri munsi.

Yakomeje ati “Binyuze muri MoKash, twifatanya na bo nk’umufatanyabikorwa mu by’imari wizewe, tubagezaho ubufasha bw’ako kanya bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Iyi ntambwe ishimangira icyerekezo cyacu cyo guhanga serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga zubakiye ku buryo abakiliya bacu babayeho, bakora cyangwa uko biteza imbere.”

Yasobanuye ko MoKash igamije kuba umufatanyabikorwa wizewe mu by’imari, utanga ibisubizo byihuse bijyanye n’ubuzima n’imirimo by’abakiliya.

Hatangijwe kandi serivisi ya Lock Savings, ifasha abakiliya kwizigamira amafaranga atagomba gukoreshwa mu gihe runaka cyatoranyijwe n’umwizigamiye.

Umukiliya ashobora kwimurira amafaranga kuri MoMo cyangwa kuri konti isanzwe ya MoKash akayabika kuri iyi konti idakorwaho, agahitamo igihe azamara adakoreshwa kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi 12.

Amafaranga azigamiwe muri ubu buryo ashobora kubyara inyungu ishobora kugera kuri 8% ku mwaka, bikaba byafasha abantu guteganyiriza imishinga irimo amafaranga y’ishuri, kwagura ubucuruzi n’izindi gahunda z’igihe kirekire.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko iyi serivisi igamije gufasha abakiliya guhindura amafaranga binjiza mu gihe gito, akababera ishingiro ryo kwaguka mu gihe kiri imbere.

Ati “Umubyeyi azajya azigamira amafaranga y’ishuri y’abana, umucuruzi azigamire ibyo kwagura ubucuruzi bwe, cyangwa ukiri muto azigamire ejo hazaza heza. Twifuza gufasha abakiliya bacu guhindura amafaranga binjiza mu gihe gito, ayabafasha gukura no kwaguka mu gihe kiri imbere.”

Kuva MoKash yatangira gukora mu 2017, imaze gukoreshwa n’abarenga miliyoni eshanu. Muri bo abagore bangana na 40% mu gihe urubyiruko ruri kuri 60%. Bivugwa kandi ko buri munsi hatangwa inguzanyo zigera ku bantu bihumbi 10 binyuze kuri iyi serivisi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *