Uyu mugani umuntu awuca iyo abangamiwe n’ingorane bikaramba-
nya; ni bwo abona ko agiye guseba agakorwa n’ikimwaro, noneho akiha
gararaho agira ati «N’aho Miseke ndarwana !» Wakomotse kuri Miseke w’i
Nyabimata ho muri Nshiri (Gikongoro);ahayinga umwaka w’i 1700.
Miseke uwo yari atuye aho i Nyabimata ku nkiko y’Abadahemuka.
Akaba intwari cyane; ndetse ngo we na Rugimbana rwa Matabaro wishe
Makungu, umugaba w’ingabo z’Abarundi ni bo babanesheje ku gitero
cyabo cyitwa Rwagetana. Ariko muri ubwo butwari bwe, agakubitiraho
no kugira umwaga mu rugo rwe : umugore we wambere bari baratanye,
batanyijwe n’uwo mwaga we wo kurwana.
Arongoye n’undi wa kabiri, na byo biba nk’uko; yongeye no kurongora uwa gatatu, na bwo bimera nk’iby’abambere. Hanyuma amaze gusaza, bene wabo baramukuba; bati < Bati «Ese ugira ngo abagore na bo babamo ababisha nk’Abarundi ?>>
Miseke arabasubiza, ati < Miseke arabasubiza, ati
<<Abagore bo Mubadahemuka barananiye, sinzongera kuhashaka undi;
nzareba ahandi hatali ino njye gushakayo»; ati «Kandi sinzongera kurongo
ra, nzashaka umusumbakazi ndebe ko na we azananira».
Miseke rero akagira inshuti ku nkiko y’Abashumba, ku musozi Cyahi-
nda. Aragenda ayibwira ko izamushakira umugore wo kureshya busumba-
kazi . Imurangira umugore w’ikirongore utwite; ariko ngo uwo mugore
yagiraga amahane asumbye aya Miseke.
Miseke aramureshya, aratebutsa,
arashyingirwa. Umugore araherekezwa ajya mu Badahemuka i Nyabimata.
Amaze kugerayo, bene wabo wa Miseke baramubwira, bati «Dore umaze
gukura none uzihanganire kudatongana no kurwana n’umugore. Miseke,
ati «Nzapfa kwihangana»
Nuko wa mugore wa Miseke abyara umwana wa ya nda yatahanye.
Haciyeho iminsi asama indi. Imaze gukura ingeso ya Miseke irabyuka;
agahora ashaka kurwana n’umugore. Barumuna ba Miseke baramubwira,
bati «Nuramuka urwanye n’uriya mugore, umenye ko tuzamutabara».
Miseke ingeso iramuganza aratongana.
Atonganye umugore arashega.
Miseke ararakara arahubuka aramusingira; akimusingira, umugore aramute-
rura amukubita hasi; amujya hejuru aramuniga. Barumuna ba Miseke
barahubuka baje gutabara uwo mugore. Bagezeyo basanga ni we uri hejuru
y’umugabo amuniga. Babibonye barihagararira; bati «Nimureke amunige
amuvanemo amahaneye».
Muka Miseke aramuniga aramunigagura. Abandi bariyamirira ! Babo-
nye ko Miseke amaze kuremba, bamumukura hejuru; ariko umugore yamushegeshe. Bagumya kumuseka. Amaze gutucurukwa mu kwikura ikimwaro
aravuga, ati «N’aho bashahu Miseke ndarwana ! umuntu warwanye n’aba-
ntu babiri ndi umwe tukageza magingo aya !>> Ubwo yavugaga umugore
wen’umwana atwite.
Nuko kuva ubwo amashagaga ye aramukuka arakunda araremya.
Ni aho umugani wakomotse; umuntu yaba akubwe n’impurirane z’ay’aba-
gabo bikarambanya, kugira ngo abambire isoni n’ikimwaro; akawiziguza
agira ati : «N’aho Miseke ndarwana ! >>>.
