Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC aho yayobowe n’Umuyobozi w’uru rwego, Mutesi Scovia.
Mu banyamakuru bari bitabiriye iyi nama barimo Jado Castar wa B&B Kigali FM, Sam Karenzi, Musangamfura Lorenzo, Ishimwe Ricard ba SK FM, Claude Hitimana na Ngabo Roben ba Radio&TV10 n’abandi.
Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu minsi yashize humvikanye amakimbirane n’ukwibasirana hagati y’abanyamakuru ba siporo.
Ibi byabaye cyane cyane hagati ya Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Lorenzo Musangamfura ukorera SK FM.
Abanyamakuru ba Siporo bemeye ko mu itangazamakuru harimo ikibazo gituma aho gushyigikirana ahubwo abantu batakana hagati yabo.
RMC yabibukije ko bagomba gukora kinyamwuga, kwirinda kubangikanya indi mirimo yo mu ikipe n’itangazamakuru, kwirinda amagambo asesereza kuri micro n’ibindi.
Biyemeje ko bigiye guhagarara ubikoze akazabihanirwa harimo guhagarikwa amezi 3, kwamburwa ikirita y’itangazamakuru, guhagarikwa burundu mu mwuga n’ibindi.
Abanyamakuru bavuga cyangwa bataka abandi batari bagenzi babo nk’abayobozi b’amakipe, abayobozi runaka, basabye bagenzi babo kwirinda kubyijandikamo ko uwavuzwe najya atanga ikirego bazajya bahana uwamuvuze.
Jado Castar yasabye RMC ko yabemerera nk’abanyamakuru ba siporo bazicarana bakishakamo andi mabwiriza abagenga yiyongera kuyo RMC yaberetse, arabyemererwa.
Binyuze ku rubuga rwa X, RMC yashimiye byimazeyo abitabiriye iyi nama ku bw’ibitekerezo byabo byubaka n’ibiganiro byimbitse byahabereye. Yavuze ko imyanzuro yafatiwemo itanga icyizere ku hazaza h’itangazamakuru rya siporo, ku banyamwuga barikora ndetse no ku bakunzi ba siporo muri rusange.
Mu bihe bitandukanye RMC yagiye yibutsa abanyamakuru ba siporo kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ariko rimwe na rimwe bikarangira bidashyizwe mu bikorwa.
