Cristiano Ronaldo agiye gutangiza icyiciro gishya, Yabaye umunyamigabane wa UD Almería

1 minute, 34 seconds Read

Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya Unión Deportiva  Almería yo muri Espagne yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal uri kugana mu myaka ye ya nyuma mu mupira w’amaguru, arajwe ishinga no kubaka ubukungu mu bikorwa bitandukanye n’ibindi bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

Ni muri urwo rwego yaguze 1/4 cy’imigabane mu ikipe ya UD Almería, abinyujije mu kigo cye cy’ishoramari mu by’imikino cya CR7 Sports Investments company, nubwo hataramenyekana amafaranga yayitanzemo.

Cristiano yabaye umwe mu banyamigabane bashya b’iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, aho imigabane myinshi yayo ifitwe na kompanyi yo muri Arabie Saoudite yitwa SMC Group.

“Ni icyifuzo cyanjye kimaze igihe kirekire cyo gutanga umusanzu mu mupira w’amaguru, hanze y’ikibuga… Nishimiye kuba umwe mu banyamigabane ba UD Almería, nyuma yo kugura imigabane ingana na 25% by’iyi kipe,”

“Iyi Almería ni ikipe yo muri Espagne ifite ishingiro rikomeye kandi ifite amahirwe agaragara yo gutera imbere. Ntegereje gukorana n’abayobozi bayo mu gushyigikira icyiciro gikurikira cy’iterambere ry’iyi kipe,” niko Cristiano Ronaldo yabitangaje nyuma yo kuba mubanyamigabane b’ikipe ya UD Almería.

Muri Gicurasi 2025, ni bwo iyi kipe ishaka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, yaguzwe n’ikigo cyo muri Arabie Saoudite cya Saudi Investment Group, ari na yo mpamvu Umuyobozi Mukuru wayo, Mohamed al Khereiji, avuga ko Ronaldo azayifasha cyane.

Mu 2024 ni bwo UD Almería yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, ikaba iri guhangana no kongera kuzamuka, dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu aho irushwa amanota abiri na Racing Santander iyoboye n’amanota 50 nyuma y’imikino 27 imaze gukinwa.

Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo aguze 25% by’imigabane ya UD Almería, biragaragaza ko ari gutegura ejo hazaza he mu mupira w’amaguru atari gusa nk’umukinnyi, ahubwo no nk’umushoramari.

Cristiano Ronaldo yaguze imigabane muri UD Almería

About The Author

Inkuru bihuye

0 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *