Uncle Austin wakunzwe cyane kuri Kiss FM yasezeye mu kazi

1 minute, 2 seconds Read

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin, yasezeye kuri radiyo Kiss FM yakoreraga mu minsi ishize.

Aya makuru yemejwe na we ubwe mu kiganiro yahaye IGIHE, aho yavuze ko atakiri umukozi wa Kiss FM. Icyakora, yirindaga kugira byinshi atangaza ku mpamvu z’isezera rye cyangwa ku mishinga ateganya gukurikizaho.

Yagize ati: “Ubu ikintu navuga ni uko nasezeye kuri Kiss FM, ibindi wenda mu gihe kizaza tuzaganira muzagenda mubimenya.”

Mu mwaka wa 2022, Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM nyuma y’amezi umunani yari amaze ayivuyeho, yerekeje kuri Power FM, radiyo yari anafitemo imigabane.

Uncle Austin yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2005, akora kuri radiyo zitandukanye zirimo Radio 10, Flash FM na KFM, mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

Uretse itangazamakuru, Uncle Austin azwi kandi nk’umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakozwe mu myaka yo hambere, zakunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Icyo azakora nyuma yo kuva kuri Kiss FM ntikiratangazwa ku mugaragaro.

Kiss FM kandi yemeje ko Austin yavuye mu kazi ubwo yamushimiraga uruhare rwe yagize mu guteza imbere iyi radio. Gusa abantu benshi nubwo bishimiye ko agiye muyindi mirimo, banababajwe nuko babuze umuntu wabamaraga irungu.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *