FERWAFA yamaze gushyira amatike hanze ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali

1 minute, 50 seconds Read

Imikino izabera kuri Kigali Pele Stadium no kuri Amahoro Stadium, mu makipe azitabira harimo Aruba igahura na Macau, mu gihe Tanzania izakina na Liechtenstein yombi ikazaba kuri 26 Werurwe 2026, u Rwanda ruzahura na Grenada, Kenya izakina na Estonia yombi ikazaba kuri 27 Werurwe 2026

Ibiciro by’amatike bitangirira ku 2,000 RWF kugera kuri 30,000 RWF. Abafana bashishikarizwa kugura amatike kare bakoresheje *939*3*2# cyangwa urubuga rwa www.Sportspass.com, kugira ngo bazitabire iyi mikino mpuzamahanga izabera i Kigali.

FIFA Series ni irushanwa ry’umupira w’amaguru ritegurwa na FIFA, rikorwa buri myaka ibiri, rigahuza amakipe y’ibihugu mu mikino ya gicuti hagati y’amashyirahamwe atandukanye. Riba muri Werurwe mu myaka igabanyika nakabiri.

Iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abagabo guhera mu 2024 ndetse n’ay’abagore guhera mu 2026, aturuka mu mashyirahamwe atandatu yose agize FIFA. Amakipe akina mu marushanwa mato , buri rushanwa riba rigizwe n’amakipe ane, kandi rigakinirwa ahantu hamwe hatoranyijwe, mu gihe cya FIFA cyo gukinamo imikino mpuzamahanga kiba muri Werurwe mu myaka igabanyika nakabiri, uyumwaka rizabera i Kigali mu Rwanda.

FIFA itanga inkunga y’amafaranga ku makipe yitabira iri rushanwa, kandi ni yo igenzura ikanategura aya marushanwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cyabereyeho.

Ku wa 16 Ukuboza 2022, FIFA yatangaje igitekerezo cyo gutangiza irushanwa rya gicuti ryiswe “FIFA World Series”, rigamije guha amakipe y’ibihugu aturuka mu mashyirahamwe atandukanye amahirwe menshi yo gukinana hagati yabo.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeje ku mugaragaro iri rushanwa ku wa 16 Werurwe 2023, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA mu nama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali mu Rwanda.

Icyiciro cya mbere cyabaye mu 2024, kigenewe gusa amakipe y’abagabo, cyakozwe nk’igerageza, mu ntangiriro byari biteganyijwe ko hazaba amarushanwa mato 5, buri rimwe rigizwe n’amakipe 4, akazabera mu bihugu 4 byakiriye imikino, hagati ya tariki ya 18 na 26 Werurwe 2024, mu gihe cya FIFA cyo gukinamo imikino mpuzamahanga.

Nyuma haje kongerwamo FIFA Series, Egypt, bituma haba amarushanwa mato 6 yose hamwe, arimo amakipe 24 mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yuko umushinga ugenze neza byagaragaye muri icyo cyiciro cy’igerageza, muri Gicurasi 2024 hatangajwe ko hazaba icyiciro cya kabiri mu 2026, mu Ugushyingo 2025, FIFA yatangaje ko nibura amashyirahamwe 8 azakira imikino y’iri rushanwa ryaguwe, ndetse ko ku nshuro ya mbere hazanitabira amakipe y’ibihugu y’abagore, imikino ikazabera mu bice 3 bitandukanye.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *