FIFA yashyizeho amategeko mashya azatangira gukoreshwa mu gikombe cy’isi 2026

2 minutes, 2 seconds Read

Impinduka nshya ku mategeko y’umupira w’amaguru zatangajwe n’International Football Association Board (IFAB). Izi mpinduka zizatangira gukurikizwa ku itariki ya 1 Nyakanga, kandi zizagaragara bwa mbere mu gikombe cy’isi cya 2026 FIFA World Cup kizatangira ku wa 11 Kamena 2026. Zemejwe mu nama rusange ya 140 ya IFAB.

Igihe ntarengwa cyo gutera umupira ujya mu kibuga (throw-in), hazashyirwaho kubara amasegonda 5, iyo umukinnyi arenze ayo masegonda ataratera umupira, umupira uhabwa ikipe bahanganye.

Igihe ntarengwa kuri goal kick, ntabwo hazakoreshwa kubara amasegonda 5, iyo atatewe mu gihe cyagenwe, hazatangwa corner ku ikipe bahanganye.

Igihe cyo gusimbuza abakinnyi, iyo icyapa cyo gusimbuza kimaze kuzamurwa, umukinnyi usohoka agomba gusohoka mu masegonda 10, iyo atinze, umukinnyi winjira ategereza umunota 1 mbere yo kwinjira.

Kuvurwa mu kibuga, iyo umukinnyi avuwe cyangwa asuzumwe mu kibuga, agomba gusohoka agategereza umunota 1 mbere yo kongera kwinjira mu mukino.

Ikarita itukura iturutse ku ikarita ya kabiri y’umuhondo, VAR ishobora gutabara niba umusifuzi yatanze ikarita ya kabiri mu buryo butari bwo.

Kwibeshya ku mukinnyi wakoze ikosa (identity confusion), VAR ishobora gukosora umusifuzi niba yahaye ikarita umukinnyi utakoze ikosa.

Corner yatanzwe nabi, VAR ishobora kumenyesha umusifuzi niba corner yatanzwe mu buryo butari bwo, igihe isuzuma ridatinza umukino.

Niba umusifuzi yahaye ikarita umukinnyi nka Enzo Fernández ariko ishusho igaragaza ko ikosa ryakozwe na Rodrigo De Paul, VAR ishobora kubikosora

Mu mikino ya gicuti y’amakipe y’ibihugu (A national teams) gusimbuza bishobora kugera kuri 8, cyangwa 11 iyo amakipe abyumvikanyeho.

Amarushanwa ashobora kwemerera abasifuzi gukoresha body cameras.

IFAB iri no gusuzuma icyiswe “Vinícius Law”, cyaturutse ku kibazo cyabaye hagati ya
Vinícius Júnior na Gianluca Prestianni mu mukino wa gicuti wa Real Madrid na Benfica.

Iri tegeko ryatekerejweho kugabanya abakinnyi bapfuka iminwa yabo igihe bavuga mu kibuga, kugira ngo hatabaho amagambo adakwiye cyangwa ibitagaragara neza ku bareba umukino.

FIFA yemeje impinduka nshya ku mategeko y’umupira w’amaguru zigamije kwihutisha imikino no kugabanya uburyo amakipe atinza umukino.

Aya mategeko mashya azatangira gukoreshwa mu 2026 FIFA World Cup izaba kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Iki gikombe cy’isi kizaba icya 23 gitegurwa na FIFA, ibintu bishya bizabamo: kizakirwa n’ibihugu 3: United States, Mexico, Canada

imikino izabera mu mijyi 16, amakipe azava kuri 32 agere kuri 48, bityo kiba igikombe cy’isi kinini kurusha ibindi byose byabayeho.

Mexico izaba igihugu cya mbere kizakira igikombe cy’isi cy’abagabo inshuro eshatu, kuko cyanakiriye iri rushanwa mu 1970 na 1986.

Argentina izinjira muri iri rushanwa ari yo ifite igikombe cy’isi giheruka, nyuma yo gutsinda mu gikombe cy’isi cya 2022 FIFA World Cup.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *