Urutare rwa Kamegeri ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka
Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga, Umudugudu wa
Kabambati. Ni urutare ruri mu nkengero z’umujyi wa Ruhango ku muhanda
mugari Ruhango-Nyanza, hakaba harahoze ari mu Nduga.

Uru rutare rwibutsa amateka y’umutware Kamegeri wabayeho ku ngoma
y’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura na we wari utuye hafi yarwo
ku musozi wa Mutakara.Kamegeri uwo yatwikiwe kuri uru rutare nyuma yo gutanga
igitekerezo cyuje ubugome ku gihano cyari guhabwa abagomeye umwami.

Umwami Gisanura, Abanyarwanda bitaga Rugabishabirenge kubera
ubugwaneza bwe, yateranyije abatware n’ibyegera bye ababaza igihano
gikwiriye abagome bari bamugomeye ariko atifuje kubabwira abo ari bo.
Umwami yarabumvise bose, ariko atungurwa cyane n’ibisubizo yahawe
n’abatware be Kamegeri na Mikoranya.

Bidateye kabiri, abo batware bombi na bo bakoze ibyaha umwami abahanisha bya bihano bari bamugiriyemo inama guhanisha abamugomeye.

Kamegeri yari yasabye Umwami Gisanura ko yatwikira abagome kuri urwo
rutare. Ubwo yavugaga ko yarucanira, rwamara gutukura bagashyiraho abo
bagome. Igihe Kamegeri na we aguye mu cyaha rero, Gisanura yasabye ko
bashaka inkwi nyinshi, bagacanira rwa rutare. Rumaze gutukura
baramufashe barumutwikiraho nk’uko mbere yari yabyifurije abandi. Kuva
ubwo urwo rutare ruramwitirirwa.

Igihano cyahawe umutware Mikoranya na cyo kiratangaje. Bashinze igiti
cy’umusave hanze y’inzu, bafata Mikoranya bamubohera amaboko imugongo
bakoresheje imirya ku buryo inkokora zombi zikoranaho.

Bafata umugozi muremure bamuhambira amaboko, bawunyuza mu gisenge cy’inzu bawuhambira kuri cya giti cy’umushibuka bashinze hanze. Barekuye wa
mushibuka, Mikoranya aratumbagira yicwa no gukubita umutwe mu gisenge
cy’inzu.

Mu mateka y’u Rwanda hari abandi bagiye bahabwa ibihano nk’icyahawe
umutware Kamegeri. Ku ngoma ya Kigeri III Ndabarasa, umwiru mukuru w’i
Ndorwa witwaga Rwakomba yatwikiwe ku Rutare rwa Ngarama kuko yari
yanze kwerekana aho Murorwa, ingoma ngabe y’Abashambo, yari ihishe.

Abagore ba Yuhi III Mazimpaka, Kiranga na Cyihunde, bene Kagoro, na bo
batwikiwe ku rutare mu Bitare bya Mashyiga Igihe cy’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru kuri Repuburika ya Kabiri, Urutare rwa Kamegeri rwarangijwe bikomeye.

igihe cy’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru kuri
Repuburika ya Kabiri, Urutare rwa Kamegeri rwarangijwe bikomeye.Igice
cy’urutare cyahasigaye gifite ubugari bwa metero 80, n’uburebure bwa metero
150.

Mu nkengero z’uru rutare hari ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto
zitandukanye. Kuva mu wa 2014 Akarere ka Ruhango katangiye ibikorwa byo
kuhabungabunga kugira ngo ba mukerarugendo bahasure.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *