Umuhango wo gufungura irushanwa AFCON 2025 wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium tariki 21/12/2025 k’umukino wahuje Morroco na Comoros. Umuhango wo gufunga irushanwa wabereye i Rabat nuko Senegal itsinda Morroco 1-0 inatwara iri rushanwa kunshuro ya 2 mumateka.

Umukongomani Michel Kuka Mboladinga wamamaye nyuma yo guhagarara atanyeganyega muri match zose yarebye nkumufana wikipe yigihugu cya DR Congo, ibyo byose yabaga ari guha icyubahiro Patrice Lumumba, ufatwa nk’intwari y’igihugu cya Congo.

Ikipe y’igihugu ya Senegal yasohotse mukibuga ubwo yakinaga na Morroco kubera kutishimira icyemezo cyumusifuzi aho yarahaye Morroco penariti, gusa byaje kurangira bagarutse mukibuga banatsinda uwo mukino.

Brahim Diaz yegukanye igihembo cyuwahize abandi ibitego mugutsinda ibitego byinshi, yatsinze ibitego 5 yegukana Puma Golden Boot, aba umwe mubakinnyi batsinze igitego mumikino myinshi yikurikiranya kuva kumukino ufungura kugeza muri 1/4 muririrushanwa.

Umufana wikipe yigihugu ya Morroco Ismail Skira yagenze ibirometero 3000 ava i Paris mubufaransa ajya muri Morroco gushyigikira igihugu ke, igitangaje nuko urwo rugendo rwose yakoreshaga igare.

Ikipe yigihugu ya Uganda yakinishije abanyezamu 3 mumukino umwe bose banatsindwa igitego, nimumukino wabahuje na Nigeria urangira batsinzwe 3-1, Denis Onyango niwe wabanje mu izamu atsindwa igitego, nyuma asimbuzwa Salim Jamal Magoola nawe waje gutsindwa igitego, Nafian Alionzi nawe aza gutsindwa igitego nyuma yuko yagiye mu izamu kubera ko ntabazamu bari basigaranye kuko we ntiyarasanzwe akina nk’umunyezamu.

Aba star batandukanye bitabiriye imwe mu m’imikino ya AFCON 2025 barimo FIFA president Gianni Infantino, Akon, IShowSpeed, Jule Kounde, Aurélien Tchouaméni, Kylian Mbappé.

Senegal yatwaye irushanwa rya AFCON 2025 nyuma yumukino utari woroshye wabahuje na Morroco ukarangira 1-0 kugitego cyatsinzwe na Pape Gueye. Sadio Mane niwe wabaye umukinnyi mwiza wirushanwa nyuma yimyitwarire myiza yagaragaje muriri rushanwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *