Max Dowman ukinira Arsenal asinye amasezerano y’agateganyo

1 minute, 59 seconds Read

Max Dowman ukinira Arsenal yasinyanye n’ikipe amasezerano y’agateganyo (pre-contract agreement) azatuma asinya amasezerano y’umwuga igihe azaba yujuje imyaka 17 muri Ukuboza.

Max yinjiye mu ishuri ryacu ry’abato (academy) afite imyaka umunani, ahita atangira kwigaragaza mu buryo budasanzwe, aca uduhigo twinshi mu byiciro by’abato uko yagendaga azamuka muri Hale End. Yakinnye umukino we wa mbere mu batarengeje imyaka 18 afite imyaka 13 gusa, anaba umukinnyi muto kurusha abandi wigeze gutsinda igitego mu UEFA Youth League afite imyaka 14.

Max ashoboye gukina neza nk’umukinnyi ukina hagati usatira izamu (attacking midfielder) cyangwa ku ruhande (winger), aho ubuhanga bwe bwa tekinike, kureba umukino neza n’ubushobozi bwo gukina imyanya itandukanye bituma afatwa nk’umwe mu bakinnyi bato b’Abongereza bafite ejo heza.

Max, uzaba umunyeshuri (scholar) muri iyi mpeshyi, amaze gutsinda ibitego 27 anatanga imipira 10 yavuyemo ibitego mu mikino 34 yakiniye ishuri ry’abato ry’arsenal hagati y’amakipe y’abatarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 21.

Uyu mukinnyi uhagarariye amakipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abato yamaze no kwitwara neza mu ikipe nkuru muri uyu mwaka w’imikino. Yari mu rugendo rwo kwitegura shampiyona (pre-season) rwakorewe muri Aziya muri Nyakanga 2025, hanyuma akina umukino we wa mbere nk’umukinnyi w’umwuga mu ikipe nkuru mu ntsinzi ya 5–0 batsinze Leeds United mu rugo muri Kanama 2025. Ibyo byatumye aba umukinnyi wa kabiri muto kurusha abandi mu mateka ya Premier League, ndetse no mu mateka y’iyi kipe.

Hashize amezi abiri gusa, m’Ukwakira, afite imyaka 15 n’iminsi 302, Max yatoranyijwe mu bakinnyi 11 babanjemo mu mukino wo mu cyiciro cya kane cya Carabao Cup batsinze Brighton, aba ari we mukinnyi muto kurusha abandi wabanje mu kibuga mumateka yiyikipe.

Izo nzozi ntizarangiriye aho, kuko Max yabaye umukinnyi muto kurusha abandi wakinnye mu UEFA Champions League ubwo yinjiye asimbuye mu ntsinzi ya 3–0 batsinze Slavia Prague, afite imyaka 15 n’iminsi 308.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano y’agateganyo, Max yagize ati:

“Ibi bisobanuye byinshi cyane kuri njye no ku muryango wanjye. Twese dukunda Arsenal kandi numva koko ari ho nkunze cyane. Ndashimira abatoza banjye bose, bagenzi banjye dukinana, ndetse cyane cyane umuryango n’inshuti zanjye bamfashije kugera aho ndi uyu munsi.

Nari muri iyi kipe kuva nkiri muto cyane, bityo ibi bisobanuye byinshi kuri njye. Hari inzira igaragara neza yo kuzamukira hano, kandi hari abakinnyi bavuye mu ishuri ryacu ry’abato nka Bukayo, Myles na Ethan, bankurura cyane. Biranshimisha kuba abakinnyi bikitegererezo bari ikipe nanjye ndimo. None ndanezerewe cyane gukomeza gukora cyane ku ntego ryanjye.”

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *