Abantu batatu bo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bitabye Imana bivugwa ko bazize inzoga , mu gihe undi basangiraga inzoga arimo kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gitwe.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko abo bantu bapfuye bikekwa ko bazize inzoga z’inkorano bari basangiye, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko icyabiteye kitaramenyekana, kuko iperereza rigikomeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, yemeje ayo makuru, avuga ko imirambo y’abitabye Imana iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gitwe, naho undi warokotse we akaba arembeye muri ibyo bitaro.
Yagize ati: “Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana, ariko ntitwakwemeza ko bazize inzoga kuko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza. Ntabwo bapfiriye rimwe, kandi bose ni abagize umuryango w’umugore n’umugabo.”
Yakomeje asobanura ko ayo makuru yamenyekanye ahagana saa yine z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare, aho inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zahise zitabazwa zigera aho byabereye.
Ubuyobozi buvuga ko ku wa Kabiri imirambo igomba gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’abo bantu, kuko kugeza ubu impamvu nyakuri y’izo mpfu itaratangazwa ku mugaragaro.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abitabye Imana ari abagore babiri n’umugabo umwe, bakaba baragize ibibazo birimo kubabara mu nda no mu mutwe nyuma yo kunywa inzoga bari basangiye, ariko ibyo bikaba bitaremezwa n’inzego z’ubuzima n’umutekano.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’izo mpfu, mu gihe ubuyobozi bukangurira abaturage kwirinda inzoga zitemewe no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hagaragaye ikibazo cyose gishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
