Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA) ryemeje ingamba nshya zibuza abakinnyi guhamagarwa mu makipe y’igihugu iyo bimukiye mu mahanga batarasinya amasezerano y’umwuga mu kipe yo muri Argentine.
Iyi politiki igamije, Kurinda amakipe yo muri Arijantina gutakaza impano z’abakiri bato, no gushishikariza guteza imbere abakinnyi baturuka mu marerero yo mu gihugu.
AFA ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku mategeko ya “patria potestad”, ari yo aha ababyeyi ububasha bwo gucunga inyungu n’imitungo y’abana babo, Mu mupira w’amaguru, ibi bivuze ko:
- Ababyeyi bashobora gufata icyemezo cy’aho umwana wabo yasinyira amasezerano
Muri Arijantina, umukinnyi ashobora gusinya amasezerano y’umwuga afite imyaka 16, mu gihe amategeko ya patria potestad akomeza gukurikizwa kugeza ku myaka 18.
Iyo umukinnyi avuye mu kipe atarasinyira amasezerano y’umwuga:
- Iyi kipe ihemberwa gusa amafaranga yo kuba yaramureze
- Ntihabwa amafaranga ya transfer
Icyemezo cya AFA ntikibuza umukinnyi kugenda, ariko kimubuza guhamagarwa mu makipe y’igihugu ya Argentine.
AFA yagize iti:
“Nyuma yo gusuzuma izi ngingo zose no mu rwego rwo kurengera inyungu z’amakipe, byemejwe ku bwumvikane ko abo bakinnyi batazongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.”
Intego nyamukuru ni gukumira abakinnyi bato kuva mu gihugu batarasinyira amakipe yabo amasezerano y’umwuga.
Mu bihe byashize, amakipe yo muri Arijantina yatakaje impano nyinshi zagiye mu Burayi hakiri kare, urugero ruzwi cyane ni Lionel Messi, wagiye muri FC Barcelona afite imyaka 13, avuye muri Newell’s Old Boys.
Urubanza rwihutishije iki cyemezo ni urwa Lucas Scarlato, umukinnyi wo hagati w’imyaka 16, wavuye muri River Plate ajya muri Parma yo mu Butaliyani atarasinyira River amasezerano y’umwuga.
Umuyobozi w’iterambere ry’abato muri River Plate, Gabriel Rodriguez, yagize ati:
“Ndamukunda kandi ndamwifuriza amahirwe, ariko yari ahantu heza cyane muri River, ntabwo numvaga ari byiza ko agenda atyo, abagents ni ikibazo kuko bakurikirana inyungu zabo gusa.”
Scarlato yari yarinjiye muri River afite imyaka 6, aba kapiteni w’ikipe y’abatarengeje 16, River Plate yatanze ikirego muri FIFA ishinja agent we kurenga ku mategeko agenga imyitwarire y’abahagarariye abakinnyi,
agent we, Martin Ariel Guastadisegno, yavuze ko yakoze ibyo umukinnyi n’umuryango we bamwifuzaga, ashaka amahitamo meza kuri bo.
Abakinnyi barindwi baherutse guhamagarwa mu ikipe nkuru ya Argentine ntibari kwemererwa gukinira igihugu iyo iri tegeko riba ririho mbere.
Abo bakinnyi ni:
- Lionel Messi, umukinnyi ufite ibitego byinshi n’imikino myinshi mu mateka ya Argentine,
- Emiliano Martinez, umunyezamu wegukanye Igikombe cy’Isi, wagiye mu Bwongereza akiri muto,
- Giuliano Simeone, wavuye muri River Plate ajya muri Atletico Madrid.
Abandi barimo Emiliano Buendia, Enzo Barrenechea, Joaquin Panichelli na Valentin Carboni.
Impuguke mu mategeko ya siporo Samuel Cuthbert ivuga ko, FIFA igena amategeko ajyanye n’ubwenegihugu bw’umukinnyi, ariko idategeka uburyo amakipe y’igihugu ahitamo abakinnyi, bityo, nta tegeko rya FIFA ribuza igihugu gushyiraho amabwiriza agena abemerewe guhamagarwa, nko gushyira imbere abakina imbere mu gihugu.
Abayobozi benshi b’amakipe baremeza ko iritegeko ari ryiza, Perezida w’ikipe yitwa Lanus, Nicolas Russo, yavuze ko ari icyemezo cyiza cyo kurinda impano z’abato.
Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu, Gabriel Heinze, yavuze ko, akenshi abagent b’abakinnyi ari bo bagira uruhare mu kubangamira amakipe, amakipe atoza umukinnyi, ariko icyemezo kigafatwa n’ababyeyi, ese hari ibindi bihugu bifite amategeko asa n’aya?
Yego, muri rugby yo mu Bwongereza, kuva mu 2012, umukinnyi ukinira hanze y’igihugu ntiyemererwa guhamagarwa mu ikipe y’igihugu keretse hari impamvu zidasanzwe.
Impuguke zivuga ko, iyi politiki igamije gushyira imbere shampiyona y’igihugu, ariko abakinnyi bamwe bashobora guhitamo kujya hanze bakemera kwiyambura amahirwe yo gukinira igihugu.

