Inkumi Tuko wote aherutse kwambika impeta yamenyekanye

1 minute, 24 seconds Read

Mu minsi ishize, Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, yemeje ko yamaze kwambika impeta umukunzi we bitegura kurushinga. Uyu mukinnyi wa filime yirinze kumugaragaza mu maso mu mafoto yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Tukowote ntiyigeze yifuza gutangaza amazina y’umukunzi we, avuga ko igihe kizagera abantu bakamumenya. Yongeraho ko ubukwe buzaba mu gihe kitarambiranye, nubwo mbere y’uko ibi bibaye, yari yiteguye kubukora mu 2021 ariko bigahagarara kubera gutandukana n’uwo bari guteganya kurushinga.

Nyuma yo gusangiza amafoto y’ubukwe bwe bwite, amatsiko ku bakunzi b’imyidagaduro yarazamuwe, ndetse hatangira guhwihwiswa ku bakinnyi ba sinema bashobora kuba bari mu rukundo na we.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, umukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiweho impeta. Ibi byemeje ko ari we mukobwa Tukowote yerekanye, nubwo amazina ye atari yari atangajwe mbere. Tukowote nawe yashyize andi mashusho kuri Instagram ya Kibasumba, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana

Kibasumba yari yitabiriye kandi ibirori bya Zacu Gala biherutse gutegurwa na Zacu Entertainment, aho abantu bamumenye cyane mu mwuga w’imyidagaduro.

Uyu mukobwa yakinanye na Tuko wote filme yitwa Umukire w’umubillionaire yanditswe na Cedrick AGATESI ndetse na Alice.

Ni umukobwa kandi wagiye avugwaho gukundwa nabagabo benshi bashakaga kumuha amafaranga ngo agire icyo abamarira ariko akihagararaho kubera kwiha agaciro. Gusa ubwiza bwe ntibushidikanywaho naburi umwe wese mu rwanda.

Tukowote yagaragaje ko atashakaga gutangaza amazina y’umukunzi we, ati: “Mu kiganiro nabahaye sinababwiye ko uyu mwaka mfite ubukwe, mube mushyira hafi amakote rero. Iby’amazina byo sinabibabwira, nta nubwo nshaka kumuvugaho cyane.”

Tukowote, ufite imyaka 53 y’amavuko, amaze imyaka 17 akina filime, akaba amaze gukina filime zigera ku 161. Uyu mukinnyi yamenyekanye mu mwuga w’ikinamico, kandi ubu ari mu myiteguro y’ubukwe bushya nyuma yo kwambika impeta Kibasumba.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *