Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda k’umunsi wa 22 yatangiye ku wa Gatantu tariki 27 Gashyantare 2026 kugeza ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, hakinwe imikino 9, haboknekamo ibitego 23.
Ibyavuye mu mikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yakinwe kuva ku wa 27 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026.
Dore uko imikino yagenze:
Ku wa Gatanu, 27 Gashyantare 2026
Al Merrikh na Gasogi United banganyije 1-1 kuri Kigali Pele Stadium saa 12:30, kumunota wa 20′ Rijaniaina Nicolas ukinira Al Merrikh niwe wafunguye amazamu mbere nuko kumunota wa 60′ Niyigena Ebenezeri aza kwishyura.
APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2 kuri 1 kuri Kigali Pele Stadium saa 15:30, ibitego bya APR FC byatsinzwe na William Togui kumunota wa 46′ na 90+4′, kimwe cya Gorilla cyatsinzwe na Khalifa Traore kumunota wa 23′.
Ku wa Gatandatu, 28 Gashyantare 2026
Rutsiro FC yatsinze Marine FC ibitego 5 kuri 3 mu mukino wagaragayemo ibitego byinshi kuri Umuganda Stadium saa 15:00, ibya rutsiro byatsinzwe na Mumbele Jonas kumunota wa 22′, Niyizeyimana J.Claude kumunota wa 63′ na 69′, Algo Godspower kumunota wa 55′ na 90+2′; naho ibya Marine byatsinzwe na Hoziyana Keneddy kumunota wa 32′, Mbonyumwami Zaiba kumunota wa 40′ na 83′.
AS Muhanga yanganyije na Police FC 1-1 kuri Muhanga Stadium saa 15:00, Twizerimana Martin Fabrice ukinira Muhanga niwe wabanje gutsinda kumunota wa 16′, kishyurwa na Udahemuka J.de Dieu kumunota wa 56′.
Musanze yanganyije na FC Rayon Sports 1-1 k’Ubworoherane Stadium saa 15:00, Bienvenue Joachim ukinira Rayon sports niwe wafunguye amazamu kumunota wa 13′, Patrick Mbogamizi aza kwishyura kumunota wa 64′.
Kiyovu Sports 1-1 Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, Uwiyaremye Fidali ukinira Kiyovu yatsinze igitego kumunota wa 32′, Ntibazonkiza Djuma yishyura kumunota wa 42′.
Mukura VS yatsinze Al Hilal SC ibitego 3 kuri 1 kuri Kamena Stadium saa 15:00, ibya Mukura byatsinzwe na Mutsinzi Patrick kumunota wa 26′, Boateng Mensah kumunota wa 32′, Altayeb azakwitsinda kumunota wa72′, kimwe rukumbi cya Al Hilal SC cyatsinzwe na Steven Abuela kumunota wa 66′
Ku Cyumweru, 1 Werurwe 2026
Bugesera FC 0-0 Amagaju FC kuri Bugesera Stadium saa 15:00
AS Kigali 0-0 Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00
Nyuma y’umunsi wa 22 Al Hilal SC niyo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42, igakurikirwa na APR nayo ifite 42 ariko zigatandukanywa nibitego zizigamye, iyagatatu ni FC Al Merrikh n’amanota 41, iyakane ni Rayon Sports n’amanota 37.
Amakipe arimubyago byo kumanuka ni Amagaju FC iri kumwanya wa 17 namanota 18, iyanyuma ikaba AS Muhanga ifite amanota 16.
urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi (Top Scorers) muri Rwanda Premier League kugeza ku Munsi wa 22 wa shampiyona ruyobowe na:
- Emmanuel Flomo ukinira Al Hilal SC ni we uyoboye abandi bose mu gutsinda ibitego 11.
- Shaban Hussein ukunira Musanze FC ari ku mwanya wa kabiri, akurikiye Flomo n’ibitego 9
- Abakinnyi bafite ibitego 8: Djibril Ouattara ukinira APR FC, Lola Kanda Moise ukinira Gicumbi FC, J. Claude Girumugisha na Adama Coulibali bakinira Al Hilal SC .
