Dusure igishanga cy’Urugezi: Uko Nyirantwari yarokotse urupfu, akabyara Basebya wahungabanyije ubwami

4 minutes, 44 seconds Read

Igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, ahahoze ari agace k’u
Buberuka kari gakikijwe na Ndorwa, kagahana imbibi n’ u Rukiga ndetse n’u
Bufumbira byombi ubu biherereye mu gihugu cya Uganda.

Urugezi ni igishanga kinini, ahanini kigizwe n’urukangaga ndetse n’urufunzo,
ubu hakaba hari n’ibiti byahatewe n’ubuyobozi mu rwego rwo gufata neza. Ibi
biti byatewe ngo bikingire Urugezi, iyo ubyitegereje usanga biteye
nk’umukandara uruzengurutse rwose.


Mu mateka y’u Rwanda, Urugezi ruzwi cyane nk’aho Basebya ba Nyirantwari
yigomekeye ku butegetsi bw’Umwami Yuhi V Musinga. Nyirantwari bivugwa
ko yari umukobwa ukomoka mu miryango ikomeye waje gutwara inda
y’indaro, umuryango we ufata umwanzuro wo kumuroha ahitwa Nkondo,
akaba ari umusozi uhanamiye Urugezi. Uyu musozi wa Nkondo uriho urutare
runini, bikaba bivugwa ko aha ari ho hoherwaga abakobwa batwaye inda
z’indaro.


Nyirantwari amaze gutwara inda y’indaro yahawe abatwa ngo bajye kumuroha
kuri Nkondo. Abo batwa baramuzanye, bageze ahitwa Rutangira, mu
nkengero z’Urugezi, bahasanga abandi batwa bagenzi babo. Abo bahasanze
bababwiye ko Nkondo ari kure batahagera uwo mugoroba, ko ibyiza
bacumbika.

Mu gitondo abo batwa bari batuye kuri Rutangira, bayobowe
n’uwitwa Kiroha, babwiye abandi bati: “Mwakwisubirirayo mugahembesha,
uyu mukobwa tuzamubarohera”. Abari baje kohera Nyirantwari batashye,
Kiroha yahisemo kurongora Nyirantwari. Inda Nyirantwari yari atwite ni yo
yavutsemo Basebya, kandi bivugwa ko nta wundi mwana yabyaye nyuma ye.


Ibi byakozwe n’Abatwa bo kuri Rutangira si umwihariko wabo, kuko hazwi
izindi ngero mu Gihugu aho Abatwa bagiye batabara abantu babaga baciriwe
urwo gupfa. Urugero rundi twatanga ni urwa Busyete wahishe Kirongoro
nyina wa Cyirima II Rujugira, akamuhisha mu Bumbogo .


Basebya rero yakuriye muri uwo muryango w’Abatwa, abarusha igihagararo
n’umubyimba, bigatuma bamwubaha. Yize guhiga, kumasha no guhamya
intego, ariko uko akura, akabwirwa ko nyina Nyirantwari yari agiye koherwa,
bituma akura ari igihararumbo! Yaje gushinga umutwe w’ingabo yise
“Ibijabura”, ahanini wari ugizwe n’abasore babyirukanye.

Nyuma y’intambara yo ku Rucunshu, mu rwimo rw’Umwami Yuhi V Musinga,
Basebya n’Ibijabura bateje imidugararo muri ako gace kose k’amajyaruguru,
cyane cyane uduce twegereye Urugezi, nko mu Buberuka, Kibari, ndetse n’u
Bukonya. Babuzaga umwami guturwa amaturo akomotse muri izo nce, ndetse
n’aturutse mu Ndorwa no mu Bufumbira yose bakayanyaga.


Ubusanzwe Ibijabura ngo byabarirwaga nko muri 60. Bitwikiraga ijoro,
bagatwika, bakica ndete bakanasahura. Ibi Bijabura byakurikirwaga n’imbaga
y’abandi baturage basanzwe na bo bashaka kwisahurira. Amazina azwi cyane
mu Bijabura twavuga ni nka Mahingura, Karabamu, Ndarihoranye n’abandi.
Basebya ariko yirindaga cyane kwegera ahari hatuye abatware b’umwami
cyangwa se akarere k’u Bugarura aho abazungu b’abamisiyoneri bari
baramaze gushinga imizi i Rwaza.


Ibwami baje gufata icyemezo cyo kumutera, ariko kuko bari bazi ko afite
ingabo nke, bemeza ko umutwe w’Indengabaganizi wari ukiremwa, ari wo
wakwitabazwa87. Uyu mutwe wahawe Ruhararamanzi wari umutware w’u
Buberuka ngo abe ari we uwuyobora. Izo ngabo zagombaga kunganirwa
n’imitwe yari muri ako karere iyobowe na Biganda ndetse na Gashamura. Aha
hari ahayinga umwaka wa 1909. Mu ntangiriro z’urugamba ingabo za
Basebya zabanje kwihagararaho ariko ziza gusumbirizwa zihungira muri
Kigezi, ubu ni muri Uganda.


Hagati aho Birasisenge wiyitaga Ndungutse yaje kwaduka muri aka karere
k’amajyaruguru. Ndungutse yari atuye kuri Rutangira, agace kamwe mu
bigize Urugezi. Muri icyo gihe hari amakuru yavugaga ko Muserekande bitaga
Muhumuza cyangwa se Nyiragahumuza, yaba yari afite abahungu babiri,
Biregeya yabyaranye na Kigeri IV Rwabugiri, na Ndungutse yaba
yarabyaranye na Mibambwe IV Rutarindwa.

Birasisenge rero yashatse
kwitwaza ibyavugwaga, yiyita Ndungutse mwene Rutarindwa, yifatanya na Basebya, barasahura kandi bagaba ibitero ku bari bashyigikiye Umwami Yuhi
V Musinga muri ako gace k’amajyaruguru y’Igihugu.


Nibwo Liyetona (Lieutenant) Gudovius, Abanyarwanda bari barahimbye
Bwana Lazima yaje gusaba ibwami ko bamwoherereza ingabo zifasha ize
bakajya guhosha imidugararo mu majyaruguru. Ibwami bamwoherereje
umutwe w’Iziruguru ziyobowe na Rwubusisi mwene Cyigenza.
Aba ariko aho kugira ngo bagende batera, ku mabwiriza ya Bwana Lazima,
bahisemo gushinga urugerero ahitwa i Burenga hafi ya Sayo. Ubwo hari mu
mwaka wa 1911.

Uru rugerero rwaratinze kugera 1912, ku buryo abacuruzi
b’abarabu bari barahatangije ibikorwa by’ubucuruzi. Impamvu ni uko Bwana
Lazima yashakaga kugabira igitero rimwe kuri Basebya ba Nyirantwari,
Ndungutse ari we Birarisenge, na Rukara rwa Bishingwe wari warigometse
mu Murera ndetse amaze no kwica Padiri Loupias, Abanyarwanda bahimbaga
Rugigana.


Igitero kuri Ndungutse cyagabwe ku wa 13 Mata 1912, kimutsinda aho yari
mu Rugezi. Icyo gihe Iziruguru zitera Ndungutse, ingabo za Basebya na we
wari utuye hafi aho mu Rugezi zakanzwe n’urusaku rw’amasasu
rwakomezaga komongana hafi aho, zihitamo kuyabangira ingata.

Basebya yaje gufatwa na Rwubusisi, ahita acirwa urubanza ndetse anarasirwa ahitwa
ku Kajwi, ubu ni mu Karere ka Gakenke, hafi y’umusozi wa Kabuye.
Basebya yari yaragiriye nabi abantu benshi muri ako gace ka Kibari n’u
Buberuka ku buryo abaturage bari bahuruye ari benshi baje kumva urubanza
rwe bahise bagabana ingingo z’umubiri we ngo bajye kwerekana mu miryango
yabo ko koko Basebya yapfuye. Ubwo hari ku wa 15 Gicurasi 1912.


Nyuma y’urupfu rwa Basebya na Ndungutse, ako gace karimo Urugezi
karatuje, amaturo yongera guturwa ibwami, Urugezi rusigara ari agace
gakorerwamo umuhigo. Abahigi bahigaga cyane ingurube z’ishyamba, ndetse
n’inzobe. Haje kandi kuba ah’ubuhinzi, aho abaturage bahingaga ibishyimbo,
amashaza, ibirayi ndetse n’amasaka. Abaturage kandi bajyaga mu Rugezi

gushakamo urufunzo n’urukangaga byo kubohesha imisambi, ndetse iki
gishanga bigeze no kujya bagitwikiramo amatafari yo kubakisha.
Nyuma y’uru rupfu kandi abari batuye kuri Rutangira bakomeje guterekera
Basebya.

Nk’uwitwa Rwanyanza yaramuterekereye, ndetse ingoro ye
isenyutse mu myaka ya vuba. Rwanyanza uyu yari mwene Birahamye;
Birahamye bya Kiroha twabonye haruguru ko ari we wari wararongoye
Nyirantwari nyina wa Basebya.


Kuri ubu aho bivugwa ko Basebya yari atuye ni mu Murenge wa Rwerere,
Akagari ka Buconco, Umudugudu wa Ngoma. Ni agasozi gakikijwe n’Urugezi,
gateyeho ishyamba ry’inturusu. Kugera kuri ako gasozi ariko ntibyoroshye
kuko bisaba gukora urugendo rw’amaguru rutari ruto.

Uvuye ku nyubako z’akagari ka Ruconco umanuka umusozi, bitwara nk’iminota mirongo ine
n’itanu ku maguru, ukambukiranya urufunzo kugira ngo ugere kuri ako
kagezi kitwa Rutangira, bivugwa ko ari ko katangiraga abashaka gutera
Basebya. Mu bindi bice by’Urugezi bizwi cyane harimo Ruhindamyambi, aho
Basebya yahishaga intwaro ze.

About The Author

author

Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *