Isuka ya nyuma yagurishijwe isanduku;Inkuru iteye agahinda y’abashyingura kure muri Musanze.

1 minute, 25 seconds Read

Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu mirenge ya Busogo na Gataraga, gupfusha uwawe si agahinda k’urupfu gusa, ahubwo ni n’intangiriro y’ibibazo by’ubukungu n’ingendo ndende zisiganya imiryango. Abaturage baratunga agatoki ubuyobozi ko kutagira amarimbi mu gace batuyemo bibatindura, bikaba bibashyira mu bukene bukabije.

Kuri ubu, abaturage bo muri iyi mirenge biyambaza irimbi ryo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu.

Ibi bisaba gukodesha imodoka zihenze no gukora ingendo ndende mu gihe umuryango uba uri mu cyunamo. Bamwe bageze aho kugurisha imirima yabo (isoko y’ubuzima) kugira ngo babone amafaranga y’urugendo n’isanduku.

Nyuma yo gushyingura, imiryango isigara mu bukene bukabije bitewe n’amafaranga yagiye mu gutwara umurambo,guherekeza uwawe mu muryango bisaba ubushobozi n’imihanda rimwe na rimwe itari myiza, ibyitwa “akababaro kiyongera ku kandi.”

Habimana Jean Claude (izina ryahinduwe), utuye i Busogo, ni umwe mu bahuye n’uruva gusenya. Nyuma yo gupfusha umubyeyi, yisunze isuka ye ya nyuma ayigurisha kugira ngo ashobore kumugeza i Mukamira.

“Nari mfite agahinda k’umubyeyi, ariko na none mfite ikibazo cy’aho nzamushyingura. Nasigaye nta butaka bwo guhinga mfite kuko bwose bwagiye mu gushaka imodoka n’isanduku,”Habimana.

Ibi kandi binashimangirwa na Mukandayisenga Marie Chantal wo muri Gataraga, uvuga ko gushaka irimbi hafi yabo byaba igisubizo ku mutwaro w’ingendo bakora mu mihanda igoye, bityo bagashyingura ababo mu cyubahiro badasenyutse mu mufuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiyemerera ko iki kibazo gihari kandi gikomeye. Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko akarere gafite irimbi rimwe gusa ridahagije.

Akarere kakaba kiyemeje gushaka uburyo irimbi ryegereye abaturage ryaboneka, bikorohereza abaturage.

Abaturage barategereje ko aya masezerano y’ubuyobozi ashyirwa mu bikorwa, kugira ngo “kuruhukira mu mahoro” ku banyamusanze bitaba umutwaro usigira abasigaye inzara n’ubukene.

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *