FERWABA na Bralirwa basinye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 700 Frw

2 minutes, 9 seconds Read

FERWABA na Bralirwa PLC basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine, binyuze mu kirango cyabimwe mubinyobwa bya Bralirwa kitwa Cheetah Energy Drink kugira ngo hashyigikirwe shampiyona ya basketball mu Rwanda, yitwa Rwanda Basketball League.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA Plc, binyuze mu kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwongereye amasezerano y’imyaka ine n’Ishyirahamwe rya Basketball FERWABA, afite agaciro ka miliyoni 700 Frw.

Namasezerano yashyizweho umukono i Kigali tariki ya 6 Werurwe 2026 bivuzeko FERWABA na Bralirwa PLC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine yo gutera inkunga Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) na BRALIRWA Plc batangaje ku mugaragaro ko basinye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine, azareba shampiyona ya Basketball mu Rwanda kuva mu 2026 kugeza mu 2029.

Muri aya masezerano, BRALIRWA binyuze ku kirango cyayo kikinyobwa kitwa Cheetah Energy Drink izaba umuterankunga w’ingenzi utanga ibinyobwa byongera imbaraga ndetse n’umufatanyabikorwa wihariye mu bijyanye n’ibinyobwa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Iyi nkunga izafasha amarushanwa ya Division 1 na Division 2, harimo n’imikino ya kamarampaka ya playoffs.

Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc, Ms. Ethel Emma-Uche, yavuze ko bishimiye gukomeza no kongera imbaraga mu bufatanye na FERWABA. Yagize ati:


“Twishimiye kongera no gukomeza ubufatanye dufitanye na FERWABA, twongera gushimangira ubushake bwacu bwo guteza imbere basketball mu Rwanda nk’umwe mu mikino iri gukura mu gihugu, basketball ifite uruhare runini mu guhuza abaturage, guteza imbere impano z’urubyiruko no guteza imbere indashyikirwa”.

“Binyuze muri ubu bufatanye, turashaka kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere uyu mukino no gutuma abafana hirya no hino mu gihugu bagira ibihe byiza”.

“Twizera ko siporo ifite imbaraga zo kuzana impinduka nziza, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzamura basketball y’u Rwanda ku rwego rwo hejuru mu myaka ine iri imbere.”

Perezida wa FERWABA, Desire Mugwiza, nyuma yo gusinya amasezerano yubufatanye yagize ati:


“Ubufatanye na BRALIRWA Plc ni intambwe ikomeye mu iterambere rya basketball mu Rwanda. Turashimira BRALIRWA ku cyizere n’ubufasha baduhaye, kandi twizeye ko aya masezerano y’imyaka ine azakomeza gushimangira amarushanwa yacu akomeye, ateze imbere gahunda zo guteza imbere urubyiruko, ndetse akagira uruhare mu kuzamura ubunyamwuga n’iterambere rirambye ry’uyu mukino. Twese hamwe, dutegereje ko hazabaho amahirwe menshi ku bakinnyi, amakipe n’umuryango mugari wa basketball mu gihugu.”

FERWABA ibona ubu bufatanye nk’intambwe ikomeye mu gushyigikira intego yayo yo gukomeza guteza imbere Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, kongera umubare w’urubyiruko ruyitabira no guteza imbere urwego rwose rwa basketball.

FERWABA irashimira byimazeyo BRALIRWA Plc ku cyizere n’inkunga baduhaye, kandi itegereje ubufatanye buzagira umusaruro, bugateza imbere Shampiyona ya Basketball mu Rwanda ndetse n’abafana bayo hirya no hino mu gihugu.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *