Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Kyle Walker, yatangaje ko asezeye ku gukinira ikipe y’igihugu mbere y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe muri iyi mpeshyi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 ukina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi yahisemo gusoza urugendo rwe mu ikipe y’igihugu nyuma yo gukinira u Bwongereza imikino 96 mpuzamahanga, bituma aba umukinnyi wari hafi yo gukinira igihugu cye imikino 100 nubwo atabigezeho.
Walker yakiniye u Bwongereza mu gikombe cy’Isi cya 2018 ndetse n’icya 2022, anitabira amarushanwa atatu akurikirana ya UEFA European Championship mu 2016, 2021 na 2024.
Yakiniye Burnley F.C. akaba yari umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe yatozwaga na Gareth Southgate,yitwaye neza mumarushanwa akomeye, aho u Bwongereza bwabaye ubwa kabiri muri Euro 2021 na Euro 2024. Yanagize uruhare mu kugeza u Bwongereza muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye muri Russia, akaba ariho kure Three lions yageze kuva mu 1990.
Walker yakiniye bwa mbere ikipe nkuru y’u Bwongereza mu Ugushyingo 2011 mu mukino bakinnye na Spain national football team wabereye kuri Wembley Stadium, mu gihe ikipe yatozwaga na Fabio Capello. Nyuma yaje no gutozwa n’abatoza barimo Roy Hodgson, Gareth Southgate, Lee Carsley ndetse n’umutoza uriho ubu Thomas Tuchel.
Umukino we wa nyuma yakiniye igihugu wari uwa gicuti batsinzwe na Senegal national football team ibitego 3–1 muri Kamena 2025.
Walker yavuze ko “ababajwe no gufata iki cyemezo ariko anishimiye cyane ibyo yagezeho akinira u Bwongereza.” Yavuze kandi ko ikipe ya Southgate yafashije guhindura uko abantu babonaga ikipe y’igihugu.
Muri 2023, Southgate yari yatangaje ko yabujije Walker gusezera inshuro ebyiri: nyuma ya Euro 2021 ndetse na nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Umutoza Tuchel yamwise “umwe mu bakinnyi bakomeye u Bwongereza bwagize”, avuga ko imyaka 14 yamaze akinira igihugu ndetse n’amarushanwa akomeye atanu yitabiriye bigaragaza ubwitange bwe.
Walker yakiniye u Bwongereza nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo ndetse rimwe na rimwe akina nk’umukinnyi wo hagati mu bwugarizi bakunze kwita centre-back, asoje urugendo rwe amaze gutsinda igitego kimwe rukumbi mu mikino mpuzamahanga cyari igitego cyo kwishyura mu mukino banganyijemo 1-1 na Ukraine national football team mu gushaka itike ya Euro 2024 mumukino wabaye 2023.
Nyuma yo gusezera kwe, abakinnyi barimo Trent Alexander-Arnold, Reece James, Djed Spence, Rico Lewis na Tino Livramento ni bo bahatanira umwanya wo gukina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi bw’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi kizabera muri United States, Mexico na Canada.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, The Football Association, ryatangaje ko hazabaho umuhango wo guha icyubahiro Walker mu mukino umwe w’ikipe y’igihugu uzakinwa nyuma y’iyi mpeshyi.
Walker mu gusezera ku ikipe yigihugu y’u Bwongereza yagize ati:
Nyuma y’imyaka irenga icumi mpagarariye igihugu cyanjye, nafashe icyemezo cyo gusezera ku gukinira ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru.
Gukinira u Bwongereza byabaye icyubahiro gikomeye cyane mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru, kandi ni ikintu nzahora nishimira iteka.
Ndashimira buri mukinnyi twakinanye, abatoza, abayobozi b’ikipe, abafana bacu, ndetse n’abandi bose bakoraga inyuma y’amarido bagize uruhare muri uru rugendo. Buri kifuzo cy’abafana cyaduteraga imbaraga zo gukomeza guharanira intsinzi, kandi nishimiye ko nzifatanya na bo gushyigikira abahungu bacu mu Gikombe cy’Isi.
Ibihe nagize nambaye umwambaro w’ikipe y’u Bwongereza bizahora mu mutima wanjye iteka ryose.
Ndashimira kandi umuryango wanjye ku nkunga bampaye muri buri ntambwe y’uru rugendo rwanjye. Batumye uru rugendo ruba rwiza kurushaho, kandi nzahora mbashimira ko twarusangiye hamwe.
