Umuhanzi w’umunyanigeria Paddy K yiseguye kubanyarwanda kubera atarabasha kwifatanya nabo mugushyigikira Kwizera Olivier mumukino urahuza Rayon Sports na APR FC muri 1000 Hills derby uyu munsi, ninyuma yaho Kwizera yamukindishije abanyarwanda mundirimbo ye irigukundwa cyane muriyiminsi yitwa anxiety.
Mubutumwa uyumuhanzi Paddy K yacishije kurukuta rwe rwa Instagram yagize ati:
“Ndababaye kuba ntaribubashe kuba ndi kumwe namwe uyu munsi ngo dushyigikire umuvandimwe wanjye, Kwizera Olivier Gishweka.”
“Ariko n’ubwo bimeze bityo, mwoherereje urukundo rwanjye rwose n’inkunga yanjye, kandi ndamwifuriza gutsinda. Ndaba ndi kumushyigikira ndi muri Nigeria.”
“Ku bafana banjye mwese aho muri hose, nizera ko tuzabonana vuba. Ndabashimira cyane ku rukundo n’inkunga mumpa, sinjya mbifata nk’ibisanzwe. Mwebwe Abanyarwanda mwese, mwebwe bantu banjye. Tuzabonana vuba.”
Umukino uba utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago y’u Rwanda, uhuza Rayon Sports na APR FC wahawe izina rya 1000 hills derby, urongera kuba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026, guhera Saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Amakipe yombi arahurira muri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 igeze mu minsi ya nyuma.
APR FC ikeneye intsinzi ituma isatira kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiyanya, aho kuri ubu irusha mukeba amanota umunani mu gihe hasigaye imikino itandatu.
Gutsinda kwa Rayon Sports byatuma igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC hagasigaramo amanota atanu mu mikino itanu ya nyuma, ndetse yaba yiyongereye icyizere cyo kuzaba iya kabiri ku buryo yazakina CAF Confederation Cup ya 2026/27 mu gihe APR FC yaba yegukanye Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.
Nimugihe mukino 10 iheruka guhuza ayamakipe Rayon Sports yatsinze imikino 3, naho APR ikaba yaratsinze imikino 4, amakipe yombi akaba yaranganyije imikino 3.
