Ibere rya Bigogwe riri ahitwa mu Bigogwe, mu Ntara y’Uburengerazuba,
Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango,
Umudugudu wa Marero.
Ni ahantu ndangamurage kamere. Iyo uri mu muhanda munini wa kaburimbo
uva i Kigali ujya i Rubavu, Ibere rya Bigogwe uribona mu kuboko kw’ibumoso
ukirenga Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Ni agasozi kagizwe
n‘igice kinini cy’urutare rwanamye ku ruhande rwerekeye ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kanzenze; ku gasongero k’ako gasozi
hakaba hateye inturusu.
Iyo witegereje ako gasozi, usanga koko gateye nk’ibere! Inkomoko y’iryo zina
ivugwaho ibintu bitandukanye. Nkunzinka Daniel yemeza ko izina “Ibere rya
Bigogwe” ryahimbwe n’abasirikare bo mu mutwe w’aba Commandos
bahakoreraga imyitozo iyobowe n’ingabo z’Ababirigi guhera ku gihe cya
Perezida Gerigori Kayibanda.
Kubera ko ako gasozi bakamanukaga
bakanakazamuka buririra ku migozi, bagiye baharura uwo musozi kugeza
igihe hasigaye urutare runini rwanamye, ari na rwo rufite imiterere nk’iy’ibere.
Mbere y’uko urwo rutare rwanamye ruboneka, ngo ntabwo izina “Ibere rya
Bigogwe” ryabagaho; ryahimbwe n’abasirikare bahakoreraga imyitozo,
bamaze kureba imiterere y’agasozi, ariko cyane cyane y’iryo buye ryanamye.
Abandi baturage bahamaze imyaka myinshi na bo bemeza ko mbere y’uko aba
Commandos batangira kuhakorera imyitozo, ruriya rutare rutagaragaraga.
Ahubwo ngo hari umurima usanzwe, wahingwagamo imyaka nk’ibirayi;
amajeri (amashaza) n’ibishyimbo.
Uretse iki gisobanuro cy’inkomoko y’izina “Ibere rya Bigogwe” gishingiye ku
busesenguzi wumva bufite ireme, hari n’ibindi bisobanuro by’ibitekerezo
bitandukanye. Hari abavuga ko “Ibere rya Bigogwe” bituruka ku mukobwa
witwaga Nyirabigogwe wakundaga kuragira inyana kuri uwo musozi, ngo
akaba yari afite amabere ateye nka wo.
Hari indi nkuru na none ivuga ko kuri
uwo musozi habagaho umuzimu “wakamiraga amabere ye ku mabuye ndetse
ngo akaba yari umugore wonsaga kandi afite amabere manini.
