Mu Gahunga ni mu Karere ka Burera, Uumurenge wa Gahunga, Akagari kaKidakama, Umudugudu wa Mubuga, mu nkengero z’ikirunga cya Muhabura,Intara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa mu Murera. Ni ku muhanda Musanze – Cyanika, nk’ibirometero icumi uturutse mu mujyi wa Musanze. Ntawavuga amateka ya Gahunga atavuze Abarashi b’aho. Abarashi niumuryango mugari wo mu Bacyaba, wari uzwiho kuba indwanyi. Abarashibarimo imitwe ibiri y’ingenzi: hari Abakemba bari mu Gahunga, ndetsen’Urwasabahizi bari ku Kabaya hafi y’ikiyaga cya Ruhondo. Abarashi ngobaba barakomotse muri Ankole, bagera mu Murera ku ngoma y’Umwami YuhiIII Mazimpaka .Muri Ankole bahahagurutse ariabavandimwe bane ari bo Byemero, Karandura, Kanaga na Karuru. Bagezemu Murera bakiriwe n’Abagara, umuryango na wo wo mu Bacyaba. Ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera ariko, Abarashi batangiye kugiranaibibazo n’ibwami. Ibibazo bitangira ubwo Sekaryongo ka Muhabwa watwaragaUmurera, yatanze abayobozi b’iyi mitwe yombi y’Abarashi: Sekidandiwategekaga Abakemba na Turahakanywe watwaraga Urwasabahizi. Nyumay’uko aba bombi batanzwe bakicwa, Abarashi bigometse ku bwami ntibababagitanga amakoro ibwami ndetse bakanabuza abandi kuyatanga. Umwami Kigeri IV Rwabugiri amaze kwima ingoma ya se Rwogera, yashatseuko yakongera akagarura aka karere k’Umurera kari karigometse. Nibwo yajeaha mu Murera agamije kongera ituze no kureba uko Abarashi basubirabakayoboka. Bumvise ko Rwabugiri yageze mu Murera, Abarashi bahisemo kumuhungiramu ishyamba ry’ibirunga. Kubera ko umwami yari yarumvise ibigwin’ubutwari bwabo, yabatumyeho abasezeranya ko nta kintu na kimwekizababaho. Rwabugiri yabatumyeho uwitwa Muhozi mwene Nyamwishyura, na bobohereza uwitwa Birushya. Umwami yakiriye iyi ntumwa, anayigabira inkambere yo kuyiha ubutumwa bw’ihumure. Abarashi bose, ari Abakembandetse n’Urwasabahizi bahise bemera kuza bakitaba Umwami Rwabugiri. Umwami amaze kubakira yabashyize mu mutwe we wihariye witwaga“Ingangurarugo”, abasezeranya ko nta wundi mutware uzongerakubayobora, icyo gihe Rukara agirwa umuyobozi w’Abarashi bose. Mu rwegorwo kwerekana ubwo bufatanye bushya, Rwabugiri yajyanye n’Abarashi mumuhigo w’inzovu mu gace k’u Bufumbira. Rwabugiri yagumye iminsi myinshimu Murera, ndetse anahizihiriza Umuganura inshuro ebyiri zikurikiranye,rimwe ku musozi wa Mata mu wa 1876, ubundi ahitwa i Rugeshi mu wa 1877,hose haherereye mu Karere ka Musanze. Rukara yari mwene Bishingwe bya Sekidandi, nyina akaba Nyirakavumbi.Bishingwe yapfuye azize umusonga mu wa 1899. Icyivugo cya Rukara cyari“Rukara rw’igitinyiro, urwa Semukanya intahana-batatu ya Rutamu”. Yariumugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsib’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays (1928)yanditse ko Rukara yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mugihagararo. Umwami Rwabugiri amaze gutanga, habaye intambara izwi cyanenk’intambara yo ku Rucunshu, irangira Yuhi V Musinga yimye ingoma Nyuma y’iyi ntambaraamajyaruguru yongeye kwigomeka, bikozwe na Basebya ba Nyirantwari muRugezi, ndetse na Ndungutse Hagati aho ariko abazungu bari baramaze kugera muri aka gacek’amajyaruguru, ndetse Abapadiri Bera bari baramaze gushinga misiyoniyabo ya mbere mu Bugarura, ahitwa i Rwaza (1903). Mu bapadiri bari aho iRwaza harimo Paulin Loupias Abanyarwanda bitaga Rugigana. Tugarutse ku Barashi, mu mwaka wa 1910, abayobozi babo bombibaburaniraga ibwami bapfa imbibi. Muri uru rubanza Sebuyange watwaragaUrwasabahizi atsinda Rukara watwaraga Abakemba bo mu Gahunga.Umwami Yuhi V Musinga, abigiriwemo inama na Sebuyange, yasabyeRugigana wari Padiri Mukuru wa Rwaza, kuza kurangiza urubanza. Mu irangiza ry’urwo rubanza, Rugigana ntiyumvikanye na Rukara, ndetseRugigana aza kwicwa na mwene se wa Rukara witwaga Manuka; ubwo hariku ya 1 Mata 1910. Ariko bamwe mu bashakashatsi banditse ko ahubwo ariuwitwa Karinijabo wishe Rugigana akoresheje icumu rye . Aho Rugigana yiciwe ni ho ubu abahaturiye bita “Ku Karugigana”. mbere hitwaga mu “Rubyagiriro” kuko ari ho inka z’Abarashi zabyagiraga. Urupfu rwa Rugigana rwagize ingaruka zikomeye, kuko usibye kuba Rukaran’abe barahise bahungira mu Bufumbira, uru rupfu rwakurikiwe n’itwikirwandetse no kwangirizwa imitungo ry’abakomoka mu miryango y’Abarashi,abandi bamburwa ubutaka. Nyuma Rukara n’abo bahunganye baje gusangaNdungutse twavuze haruguru wari yarigometse. Ndungutse washakagakwigaragaza neza imbere y’abazungu, yigiriye inama yo gutanga Rukara kubazungu. Ndungutse yari yarashenguwe n’uko Rukara yari yaramubwijeukuri! Mu bika byabanje twigeze kuvuga uko Ndungutse yiyitaga mweneRutarindwa, ariko abari bamuzi neza bemezaga ko yarutaga kure mu myakauwo yiyitiriraga kuba se! Rimwe rero Rukara yaje kumwumva yiyita mweneRutarindwa, amusubiza agira ati: “Mugenzi wanjye, jye nabaye ibwami kwaRwabugiri; abana b’umwami bose ndabazi, kandi wowe sinigeze na rimwenkubona ibwami. Tuza rero twirire Igihugu, ariko ibyo kubeshyaAbanyarwanda tubireke”. Ndungutse yaje kugambanira Rukara, arafatwa, ashyikirizwa Liyetona(Lieutenant) Gudovius bitaga Bwana Lazima, ubwo hari ku wa 14 Mata 1912.Abasirikare b’Abadage babanje kumujyana i Kigali, nyuma azanwa muRuhengeri gucirwa urubanza. Uru rubanza rwabaye ku wa 18 Mata 1912,Rukara rwa Bishingwe acirwa urubanza rwo kwicwa amanitswe. Igihe cyokunyongwa kigeze ariko, yambuye umusirikare w’umuserija wari umurinzeinkota, ayimucumita mu rwano, abasirikare basigaye bamurasa urufayaagerageza guhunga. Aho yarasiwe ubu ni munsi gato y’inyubako z’Akarere kaMusanze, hafi y’ahari ibibuga bya tennis. Hejuru twavuze ko aho Padiri Loupias bitaga Rugigana yiciwe mu Gahunga,bahita Kukarugigana. Ubu hubatse Paruwasi ya Gahunga, hari n’ikigocy’amashuri abanza cya Gahunga. Iyi Paruwasi yahoze ari santarari imwe muzigize Paruwasi ya Rwaza, iza guhinduka Paruwasi muri 1986. Aho yaguye,abihayimana bo mu Gahunga bahashyize umusaraba munini nk’ikimenyetsocy’ibyahabereye. Nko muri metero 15 ariko hari ikivumu cy’inganzamarumbo,kigaragara nk’aho cyaba kimaze imyaka myinshi giteye aho. Rukara afitebenshi bamukomokaho bagituye aha mu Gahunga k’Abarashi. . About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Igisobanuro cy’inkomoko y’izina Ibere rya Bigogwe Amateka ahebuje y’ibisi bya Huye