Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage h’amateka n’umuco. Ibisi ni urwungerw’imisozi miremire iherereye mu Midugudu itanu ari yo Gatongati, Kigarama,Kinyinya, Kimana na Gako byo mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye,Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Aho ni mu hahoze ari uBwanamukari mu Rwanda rwo hambere. Ikizwi cyane ku bisi bya Huye ni igitekerezo cy’ukuntu umwami w’u RwandaRuganzu II Ndori yakoresheje ubwenge kugira ngo aneshe uwitwaNyagacyecuru, umugore wari umuhinza wo mu Bisi bya Huye. Uretse ingabozamurindaga, Nyagacyecuru ngo yari afite urugo ruzengurutswe n’ibitovu,ibisura, iminyonza n’iminyinya; ndetse akagira ngo n’inzoka y’uruziramireyahashyaga abashatse kumutera. Umwami Ruganzu II Ndori yararebyeasanga atamurwanya akoresheje ingabo uko bisanzwe. Ahubwo yamuhenzeubwenge amugabira ihene, za hene ziza kurya ibitovu; ibitovu bicitse na yanzoka ya kabutindi irahunga. Nyagacyecuru yasigaye atakirinzwe bikomeyenkuko byari bisanzwe, nuko Ruganzu II Ndori aherako aramutera n’ingabo zez’Ibisumizi, aramunesha. Mu bisanzwe amateka yemeza ko uyu wiswe Nyagacyecuru izina rye ry’ukuriari Benginzage. Yari umukobwa wa Mugunguru w’umwega, akaba n’umugorewa Samukende, umwami w’u Bungwe, akaba ari na we wari uyoboye urugagarw’impugu (confederation) z’Abenengwe. Samukende yari atuye mu mpingay’Igisi cya Nyakibanda. Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima II ngo yageragejekwigarurira u Bungwe biramunanira. Ndahiro II Cyamatare wasimbuye Yuhi II Gahima II ntiyashoboye kurwanya uBungwe. Umuhungu we Ruganzu II Ndori yagerageje kubwigarurira mu gihebwayoborwaga n’umugabekazi Benginzage, umugabo we Samukendeyaramaze gutanga, umuhungu we Rubuga atarakura; ariko Ruganzu na webikamunanira. Umwami Mutara I Semugeshi wasimbuye Ruganzu II Ndori niwewanesheje burundu urugaga rw’impugu z’Abenengwe, azomeka kuRwanda, ahereye ku cyahoze ari u Busanza bwayoborwaga na Nkuba mweneBagunama; akurikizaho icyari u Bufundu bwayoborwaga na Rubuga mweneKagogo. U Bungwe ni bwo bwatewe nyuma; igikomangoma Binama mweneYuhi II Gahima II yabanje kujya kwicirwayo nk’umucengeri. U Bungwe bwaraneshejwe, Rubuga mwene Samukende na nyina Benginzage bahitabicwa, ingoma y’ingabe yabo Nyamibande iranyagwa. Kubera ko iyo ngomayari yarariboye kandi Abanyarwanda bari bakeneye kuyibika, bayisannyebateramo inzuma, nuko bituma bayita Rwuma. Umusozi muremure wo mu Bisi bya Huye ufite ubutumburuke bwa metero(2244. )Mu mpinga yawo hubatse umunara w’itumanaho. Uyu musozi kandiuriho ishyamba ry’inturusu. Iyo urenze umunara ugana mu ibangary’umusozi riteganye n’umujyi wa Huye, ubona aho bivugwa ko hari hatuyeNyagacyecuru. Ni ahantu habiri ubona ko hahoze ingo koko, kuko hasan’ahatunganyijwe basiza mu mpinga y’umusozi kugira ngo hace bugufi. Uhasanga kandi imyobo ibiri bivugwa ko yari iy’uruziramire rwaNyagacyecuru. Muri iryo shyamba ibitovu ntibikihagaragara cyane, hasigayebike cyane ugereranije n’ibyo bavuga ko byahahoze. Ibindi byatsi ngobyahabaga mu bwinshi, ariko na byo bitangiye gukendera ni iminyonza na yoigira amahwa; n’inyovu abana bakundaga kwahirira inka. Iyo wigiye hirya gato ukamanuka mu kaboko k’ibumoso, ugera ahantuhatazuye hagati mu ishyamba hari utwatsi tugufi. Aha ngo ni ho uwahoze ariPerezida Juvénal Habyarimana yajyaga yururukira yazanye n’indege(hélicoptère), nyuma akajya aho mu matongo yo kwa Nyagacyecuru. Ngo harinubwo yahararaga! Iyo ufashe ikindi cyerekezo cy’uwo musozi urebaNyaruguru, ukamanuka gato, ugatambika umwanya mu itaba riri hejuruyawo, ugera ahantu hari iriba ridakama, haba mu itumba cyangwa mumpeshyi. Iri riba ngo ni ryo Nyagacyecuru yuhiriragamo inka ze!. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation “ Jye nabaye ibwami kwa Rwabugiri; abana b’umwami bose ndabazi”. ibi ni cyimwe mubyakozeho RUKARA RWA BISHIGWE. INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI BAMUTEYE IMBONI, BANDE BAZIMUTEYE,KUBERA IKI?