AFC/M23 Yaburiye FARDC ku Bitero Bishya, Ivuga ko Izasubiza Inyuma Abazabigaba

author
1 minute, 10 seconds Read

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryiteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyazagabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanya, rivuga ko rizafata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage n’ibice rigenzura.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu kwezi kwa Gicurasi habaye imirwano n’ibitero byinshi byagabwe mu bice bitandukanye birimo Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale.

Yavuze kandi ko AFC/M23 ikomeje gukurikirana ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya RDC, birimo kohereza abasirikare, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu tundi duce, ibintu ifata nk’ibimenyetso by’imyiteguro y’ibitero bishya.

Nk’uko Kanyuka yabigaragaje, AFC/M23 ivuga ko izasubiza mu buryo bukomeye igitero cyose cyazagabwa ku bice igenzura. Yongeyeho ko intego yayo atari ukurwanirira gusa ibice byatewe, ahubwo ari no gusunika kure ingabo zaba zagabye ibitero kugira ngo abaturage bagire umutekano usesuye.

Ibi bitangajwe mu gihe mu minsi ishize habaye imirwano muri Teritwari ya Masisi, aho AFC/M23 ivuga ko yasubije inyuma ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo zari zagerageje kwegera ibice birimo Rubaya.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahumurije abaturage bo mu bice bitandukanye birimo Rubaya na Kinigi, bubasaba gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi no kutagira impungenge ku mutekano, buvuga ko bwiteguye kubarinda no kurengera ibikorwa byabo n’imitungo yabo.

AFC/M23 Yaburiye FARDC ku Bitero Bishya, Ivuga ko Izasubiza Inyuma Abazabigaba.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *