Messi, Mbape, Haaland: ibihangange byatangiye guca uduhigo mu gikombe cy’isi cya 2026

author
2 minutes, 21 seconds Read

Umunsi wejo wagaragaje ubuhanga bw’abakinnyi bakomeye ku isi, aho ikipe ifite igikombe giheruka ya Argentine, U Bufaransa bufatwa nk’imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, ndetse na Noruveje yagarutse muri iri rushanwa nyuma y’imyaka myinshi, zatangiye neza zibona intsinzi.

Mu mukino wo mu Itsinda I wabereye kuri Stade MetLife yo muri New Jersey wahuzaga France na Senegal, Kylian Mbappé yongeye kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza ku isi, atsinda ibitego bibiri byafashije U Bufaransa gutsinda Sénégal ibitego 3-1 mu mukino wa mbere w’Itsinda I.

Bradley Barcola ni we watsinze igitego cya kabiri cya Les Bleus. Mbappé yafunguye amazamu ku munota wa 66, mbere yo gutsinda ikindi gitego cyiza cyane ku munota wa 90+6, akomeza kongera umubare w’ibitego amaze gutsindira ikipe y’igihugu.

Sénégal yabonye igitego cy’impozamarira mu minota ya nyuma, ariko ubunararibonye n’imbaraga by’U Bufaransa byatumye babasha kubona intsinzi. Uyu mukino wanabaye uburyo bwo kwihimura kuri Sénégal yari yaratunguranye igatsinda U Bufaransa mu Gikombe cy’Isi cyabaye mu 2022.

Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino, biba ibitego bye 14 mu Gikombe cy’Isi, ahita arusha umubare w’ibitego Pelé yatsinze muri iri rushanwa, kandi aba uwatsindiye ibitego byinshi igihugu cy’ubufaransa aho yagejeje ibitego 58.

Undi mukino nuwahuje Noruveje na Iraq wo mu Itsinda I wabereye kuri Stade Gillette yo muri Foxborough, aho mukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1998, Noruveje yatanze ubutumwa bukomeye itsinda Irak ibitego 4-1.

Erling Haaland yari mwiza muri uy’umukino, atsinda ibitego bibiri mu gice cya mbere ku munota wa 29 n’uwa 43, mu mukino we wa mbere mu Gikombe cy’Isi.

Leo ØstigÃ¥rd yatsinze igitego cya gatatu, naho igitego cyitsinzwe na Aymen Hussein mu izamu rye kirangiza umukino ari ibitego 4-1. Haaland yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo kurangiza neza amahirwe, atanga icyizere ko Noruveje ishobora kugera kure muri iri rushanwa.

Mumukino wo mu Itsinda J, Stade ya Kansas City wabaye murukerera rwuyumunsi Argentine yakinaga na Algeria, Lionel Messi yerekanye ko agifite ubuhanga budasanzwe, atsinda ibitego bitatu abasha gutsinda Hat-trick ye yambere mugikombe kisi byafashije Argentine gutangira neza urugendo rwo mugikombe cyayo itsinda Algérie ibitego 3-0.

Messi yafunguye amazamu ku munota wa 17, atsinda igitego cya kabiri nyuma y’isaha y’umukino, mbere yo kuzuza Hat-trick ku munota wa 76 atsindishije ishoti rikomeye ryaturutse hanze y’urubuga rw’amahina.

Nyuma yuyumukino dore amateka mashya yanditswe na Messi: Messi yagejeje ibitego 16 mu Gikombe cy’Isi, anganya na Miroslav Klose nk’umukinnyi umaze gutsinda byinshi kurusha abandi mu mateka y’iri rushanwa. Yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi utsinze Hat-trick mu Gikombe cy’Isi. Ni Hat-trick ye ya mbere mu mateka ye muri iri rushanwa. Uyu mukino kandi wari umukino wa 200 amaze gukinira ikipe nkuru ya Argentine.

Mumagambo ye yagize ati: “Iki n’igikombe k’isi cyanjye cya gatandatu, kandi n’ubu ndacyumva nkiri mu bihe byiza by’imbaraga n’ubuzima.”

“Ku bw’amahirwe, meze neza kandi twabashije gutsinda umukino wari ukomeye. Ni ingenzi gutangira irushanwa utsinda umukino wa mbere, kuko mugikombe kisi ntibijya byoroha gutangira neza.”

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *