Hashize hafi amezi atatu Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, ariko ku rundi ruhande wamamaye nka Ashton Small, afashe imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda bugwate nyuma yo guhura na Ashton Hall.
Ashton Small ukunzwe n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yabazwaga niba hari gahunda ateganya zo kujya gusura inshuti ye Ashton Hall muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahisemo kuruca ararumira.
Ubwo Ashton Small yabazwaga niba hari gahunda afitanye na Ashton Hall yo kuba yamusura muri Amerika nk’uko na we yaje kumusura mu Rwanda, yagize ati “Ntabwo nkunze kuvuga ibintu bitaraba. Ntabwo nzi niba binahari, ariko nibiramuka bibaye muzabimenya.”
Ku bijyanye n’imishinga iri imbere afitanye na Ashton Hall, Ashton Small yavuze ko abantu bazagenda bayibona uko iminsi izagenda yigira imbere, ariko ko kuri ubu bigoye kugira icyo ayivugaho.
Ashton Small yavuze ko kugeza ubu ahugiye mu gukora cyane, agamije gukomeza kuzamura umubare w’abareba ibikorwa bye, dore ko ku muhigo bari barihaye wo kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram hasigaye bake ngo awugereho.
Ku rundi ruhande, Ashton Small wakuriye mu buzima bugoye, yishimira uko Imana yamuhinduriye amateka mu gihe gito. Ni na yo mpamvu yahisemo kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwe, yemeza ko azamurikira muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.
Kagarara yavuze ko yifuza ko iki gitabo cyafasha buri wese ugifata abantu bafite ubumuga nk’abadafite umumaro, ndetse kikanigisha abafite ubumuga ubwabo kudakomeza kwifata nk’abadafite akamaro.
