Uyumugani Abanyarwanda bakundaguca kenshi,cyane cyane ab’inyaRyenge, bawuca iyo babonye umuntu w’inkozi y’ibibi utahuwe n’ingenza,imigambi ye igapfuba ikaburiramo; nibwo izo ngenza zivuga ziti «Twamuteye imboni !» Ni nk’aho bavuze, bati «Nta cyo akidutwaye twamubonye;yamenyekanye. Naho rubanda,bati «Bamuteye imboni». Wakomotse kuriGashavu ka Rwamu w’i Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w’i 1600. Izo mboni batera ziri ukubiri : hari imboni z’imbuto z’ibibonobono,hakaba n’imboni z’ijisho. Dore rero uko byahurijwe ku mugani umwe.Byatangiye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura mu Rwanda n’iya KimenyiIkimenyi Rwahashya mu Gisaka. Muri ayo magingo umwami w’u Rwandayajyaga ategana n’uw’i Gisaka mu buhanuzi bwabo. Bukeye uw’i Rwandaatuma ku wi Gisaka; amutumaho umugaragu we Mirindi, ati «Jya muGisaka umbwirire Kimenyi⟫, uti «Muragilire Rundu na Gasetsa !» Ubwomu buhanuzi bwe yavugaga ko u Rwanda, naho byashyira kera ruzahabwi-liza, ali byo kuharagira inka za rwo. Mirindi ageze i Gisaka avuga ubutumwa. Kimenyi amaze kubwumva,aramusubiza, ati «Genda umbwirire Gisanura», uti «Mu bibungo byaMukinga hari indagiro y’inka ariko ugakunda urutoki ! » Ubwo ya mucyu-riraga ko atuye i Bumbogo kandi hataba urwuri. Mirindi arahindukiraasohoza ubutumwa. Gisanura amaze kubwumva aramubaza, ati «Ubwo seyakubwiye atyo wowe umusubiza iki ?» Mirindi, ati «Ko yari antumye najyaga kumusubiza kindi ki ?» Mibambwe, ati «Yewe si ugutuma Miri-ndi ! » Mirindi ati : «lyo utuma undi utali jye yajyaga gutumwa kandiagasubiza ?>> Gisanura ati «Uba waramubwiye ibuye ryanjye lya Bagengerubanda bacaho bakalyita igitare; ukamubwira abacuzi banjye bacuriraintwari zo mu rugo abandi bakazigurira; ukamubwira umuzinga wanjyeuri ku mugezi wa Giciye !» Mirindi ati «Intumwa iratumika ntiyicwa, onge-ra untume nzabimubwira !» Undi, ati «Genda umubwirenk’uko wumvise». Nuko Mirindi asubira i Gisaka avuga ubutumwa. Kimenyi amazekubyumva arirahira, ati «Uno mugabo yanga umuheto wanjye Kirimabokotwajyanye i Rundu na Gasetsa impara zigapfa ari umunani; yanga umugorewanjye Kiribazayire bakeka ubukundwakazi kandi narabirangije !» Mirindi arahindukira abwira Mibambwe ubutumwa. Arangije yungamo, ati «Icyakora n’ubwo ndi intumwa bwose, Kimenyi akurusha indahiro nziza»;ati «wamurahiye ibuye akurahira umuheto we; umurahiye umuzinga akurahira umugore we; umurahiye umurara akurahira imfizi ye Bwaruseraimitako itemba ku ijosi !>> ati «Ubwo ntakurusha kurahira ! ?>>> Ubwo rero Mirindi yamaze gutirimuka bohereza ingenza mu Rwandayo kuroga Mibambwe nk’uko Gisanura na we yali amaze iminsi amurozekutabyara. Kimenyi yohereza umugabo Ruhago, ati «Ugende ujye i Bumbogo kwa Gisanura, numvise ko hari ibibonobono, uzamwimenyereze mazenamara kukwizera uzashake imboni maze uzimutere mu bwenge ( = mucyayenge) ; ubwo u Rwanda ruzaba ruhindutse ibibonobono». Ruhago aragenda n’i Bumbogo kwa Gisanura arakeza avuga ko yacitse Kimenyi.Amaze kwakirwa abatasi b’u Rwanda baza ikitaraganya kubwira Mibambweikizanye Ruhago. Gisanura n’abiru bamaze kubyumva baha Ruhago ingenzayo kujya imugenzura aho agannye hose; bamuha Gashavu ka Rwamuwumusinga wo kwa Jeni rya Rurenge. Ruhago arahakwa, ariko ahakwabya nyirarureshwa; ali ko ahiga n’ibibonobono. Amaze kubibona arishima,yibwira ko ubutumwa yahawe agiye kuburangiza. Aho atirimukiye Gashavuakaba arahari. Ruhago arabishishoza amenya irengero ry’amagambo; abuzeuko abigenza ahitamo gutaha. Gashavu arishima, abwira Gisanura n’abiru,ati « Ruhago ahubwo ga nijye wamuteye imboni !» Aho yajyaga kuzishakayasangaga mpari namureba akabura uko abigenza !>> Nuko Gashavu bahera ko bamugira umwiru. Nibo biru b’imbonib’Abasinga bo kwa Jeni lya Rurenge bakiri mu Rwanda. Ruhago rero yariyaje gutera imboni z’ibibonobono ku bwo kuroga, na we Gashavu wamugenzaga amutera imboni z’amaso; mbese aramurebuza amuburizamo. Kuvaubwo rero, niho batangiye kujya babona umuntu barebuje bakamuburizamo yashakaga kwiyoberanya, bati «Bamuteye imboni !>>> Gutera imboni(nka Ruhago) = Guhereka = Kuroga;- Gutera imboni(nka Gashavu) = Ku–rebuza umuntu, kumuhozaho ijisho umugenzura. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Amateka ahebuje y’ibisi bya Huye Imvano y’insigamigani “Murarye muri menge”