Uyumugani Abanyarwanda bakundaguca kenshi,cyane cyane ab’inya
Ryenge, bawuca iyo babonye umuntu w’inkozi y’ibibi utahuwe n’ingenza,
imigambi ye igapfuba ikaburiramo;

nibwo izo ngenza zivuga ziti «Twamu
teye imboni !» Ni nk’aho bavuze, bati «Nta cyo akidutwaye twamubonye;
yamenyekanye. Naho rubanda,bati «Bamuteye imboni». Wakomotse kuri
Gashavu ka Rwamu w’i Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w’i 1600.

Izo mboni batera ziri ukubiri : hari imboni z’imbuto z’ibibonobono,
hakaba n’imboni z’ijisho. Dore rero uko byahurijwe ku mugani umwe.
Byatangiye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura mu Rwanda n’iya Kimenyi
Ikimenyi Rwahashya mu Gisaka.

Muri ayo magingo umwami w’u Rwanda
yajyaga ategana n’uw’i Gisaka mu buhanuzi bwabo. Bukeye uw’i Rwanda
atuma ku wi Gisaka; amutumaho umugaragu we Mirindi, ati «Jya mu
Gisaka umbwirire Kimenyi⟫, uti «Muragilire Rundu na Gasetsa !» Ubwo
mu buhanuzi bwe yavugaga ko u Rwanda, naho byashyira kera ruzahabwi-
liza, ali byo kuharagira inka za rwo.

Mirindi ageze i Gisaka avuga ubutumwa. Kimenyi amaze kubwumva,
aramusubiza, ati «Genda umbwirire Gisanura», uti «Mu bibungo bya
Mukinga hari indagiro y’inka ariko ugakunda urutoki ! » Ubwo ya mucyu-
riraga ko atuye i Bumbogo kandi hataba urwuri. Mirindi arahindukira
asohoza ubutumwa. Gisanura amaze kubwumva aramubaza, ati «Ubwo se
yakubwiye atyo wowe umusubiza iki ?» Mirindi, ati «Ko yari antumye najyaga kumusubiza kindi ki ?»

Mibambwe, ati «Yewe si ugutuma Miri-
ndi ! » Mirindi ati : «lyo utuma undi utali jye yajyaga gutumwa kandi
agasubiza ?>> Gisanura ati «Uba waramubwiye ibuye ryanjye lya Bagenge
rubanda bacaho bakalyita igitare; ukamubwira abacuzi banjye bacurira
intwari zo mu rugo abandi bakazigurira; ukamubwira umuzinga wanjye
uri ku mugezi wa Giciye !» Mirindi ati «Intumwa iratumika ntiyicwa, onge-
ra untume nzabimubwira !» Undi, ati «Genda umubwirenk’uko wumvise».

Nuko Mirindi asubira i Gisaka avuga ubutumwa. Kimenyi amaze
kubyumva arirahira, ati «Uno mugabo yanga umuheto wanjye Kirimaboko
twajyanye i Rundu na Gasetsa impara zigapfa ari umunani; yanga umugore
wanjye Kiribazayire bakeka ubukundwakazi kandi narabirangije !»

Mirindi arahindukira abwira Mibambwe ubutumwa. Arangije yungamo, ati «Icya
kora n’ubwo ndi intumwa bwose, Kimenyi akurusha indahiro nziza»;
ati «wamurahiye ibuye akurahira umuheto we; umurahiye umuzinga aku
rahira umugore we; umurahiye umurara akurahira imfizi ye Bwarusera
imitako itemba ku ijosi !>> ati «Ubwo ntakurusha kurahira ! ?>>>

Ubwo rero Mirindi yamaze gutirimuka bohereza ingenza mu Rwanda
yo kuroga Mibambwe nk’uko Gisanura na we yali amaze iminsi amuroze
kutabyara. Kimenyi yohereza umugabo Ruhago, ati «Ugende ujye i Bumbo
go kwa Gisanura, numvise ko hari ibibonobono, uzamwimenyereze maze
namara kukwizera uzashake imboni maze uzimutere mu bwenge ( = mu
cyayenge) ; ubwo u Rwanda ruzaba ruhindutse ibibonobono».

Ruhago aragenda n’i Bumbogo kwa Gisanura arakeza avuga ko yacitse Kimenyi.
Amaze kwakirwa abatasi b’u Rwanda baza ikitaraganya kubwira Mibambwe
ikizanye Ruhago. Gisanura n’abiru bamaze kubyumva baha Ruhago ingenza
yo kujya imugenzura aho agannye hose; bamuha Gashavu ka Rwamu
wumusinga wo kwa Jeni rya Rurenge.

Ruhago arahakwa, ariko ahakwa
bya nyirarureshwa; ali ko ahiga n’ibibonobono. Amaze kubibona arishima,
yibwira ko ubutumwa yahawe agiye kuburangiza. Aho atirimukiye Gashavu
akaba arahari. Ruhago arabishishoza amenya irengero ry’amagambo; abuze
uko abigenza ahitamo gutaha. Gashavu arishima, abwira Gisanura n’abiru,
ati « Ruhago ahubwo ga nijye wamuteye imboni !» Aho yajyaga kuzishaka
yasangaga mpari namureba akabura uko abigenza !>>

Nuko Gashavu bahera ko bamugira umwiru. Nibo biru b’imboni
b’Abasinga bo kwa Jeni lya Rurenge bakiri mu Rwanda. Ruhago rero yari
yaje gutera imboni z’ibibonobono ku bwo kuroga, na we Gashavu wamuge
nzaga amutera imboni z’amaso; mbese aramurebuza amuburizamo. Kuva
ubwo rero, niho batangiye kujya babona umuntu barebuje bakamuburiza
mo yashakaga kwiyoberanya, bati «Bamuteye imboni !>>> Gutera imboni
(nka Ruhago) = Guhereka = Kuroga;- Gutera imboni(nka Gashavu) = Ku–
rebuza umuntu, kumuhozaho ijisho umugenzura.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *