Ku wa 14 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yatangaje ko Amrouche yasezerewe ku mwanya w’Umutoza Mukuru w’Amavubi nyuma y’amezi 10 yari amaze ayatoza. Icyo gihe iri shyirahamwe ryavuze ko icyemezo cyafashwe bitewe n’uko atubahirije bimwe mu byari bikubiye mu masezerano y’akazi yari afitanye na ryo. Nyuma y’iki cyemezo, Amrouche yandikiye FIFA ayimenyesha ko yirukanwe mu […]
Umunyarwenya, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi Soloba yemeye ko yafashe amafaranga y’amaturo mu rusengero ubwo Micky yasezeranaga n’umugabo we Ag Promoter, asobanura ko yabikoze agamije gushimisha abantu no gukora ibyo bita “content creation.” Mu kiganiro Micky yagiranye n’itangazamakuru mbere, yavuze ko byamubabaje cyane kubona umwe mu nshuti zabo wari no mu bambariye umugabo we ahaguruka […]
Joan Laporta i Estruch yongeye gutorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona muri manda y’imyaka itanu iri imbere, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 68%, ahigika uwo bari bahanganye Víctor Font wagize 30%. Aya matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, aho abanyamuryango ba FC Barcelona bemerewe gutora Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe. Yabaye nyuma […]
Wabonye ukuntu nko mu muryango nyarwanda no mu muco rusange, kurira akenshi bifatwa nk’intege nke? Umwana abwirwa guceceka, umuntu mukuru akabwirwa ko “ungana nkawe adakwiye kuba arira”, naho naho ngo “amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.” Nyamara Ariko burya ni ukwibeshya, si ko ukuri kwa siyansi n’ubuzima bwo mu mutwe bubivuga. Kurira si intege nke, […]
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bateguriwe igitaramo cyihariye kigamije kubahuza n’ubukerarugendo, bakaramya Imana banasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu. Iki gitaramo cyateguwe n’umuramyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Israel Mbonyi, ku bufatanye n’umuramyi Rachel Uwineza ndetse na sosiyete itegura ibitaramo ya Upper Room Event. Abagitegura bavuga ko bashaka guhindura imyumvire ivuga ko abakirisitu […]
Abaturage bo mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bari mu rujijo nyuma y’urupfu rw’abantu bane rwabaye mu minsi ikurikiranye, bivugwa ko bari kuzira inzoga banyweye ubwo bari bagiye gutabara umuturanyi wabo wari wagize ibyago. Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko byatangiriye ku rupfu rwa Uwamahoro Melania, […]
Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza APR FC na Al Hilal SC wahinduriwe ikibuga n’isaha ugomba kuberaho, bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi kimaze iminsi kigaragara kuri Stade Amahoro. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje […]
Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa radiyo SK FM, asimbura Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije. Ibi byatangajwe na SK FM mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, aho yamwakiriye imwifuriza imirimo myiza muri izi nshingano nshya mu rwego rw’itangazamakuru. […]
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko imikino ibiri y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona yahinduriwe amasaha yari iteganyijwe gutangiriraho. Iyo mikino irimo uwo Gasogi United izakiramo APR FC, ndetse n’uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports, yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Mu itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku […]
Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Davido wo muri Nigeria, yatangaje ko ateganya kugura ubutaka mu Rwanda akahubaka inzu yo kujya aruhukiramo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Ibi yabitangaje nyuma y’igihe amakuru yakwirakwiriye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite umugambi wo kugura inzu mu Rwanda, amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa nyuma y’igitaramo aheruka […]
