Amateka ahebuje y’ibisi bya Huye

Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage h’amateka n’umuco. Ibisi ni urwungerw’imisozi miremire iherereye mu Midugudu itanu ari yo Gatongati, Kigarama,Kinyinya, Kimana na Gako byo mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye,Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Aho ni mu hahoze ari uBwanamukari mu Rwanda rwo hambere. Ikizwi cyane ku bisi bya Huye ni igitekerezo cy’ukuntu […]

“ Jye nabaye ibwami kwa Rwabugiri; abana b’umwami bose ndabazi”. ibi ni cyimwe mubyakozeho RUKARA RWA BISHIGWE.

Mu Gahunga ni mu Karere ka Burera, Uumurenge wa Gahunga, Akagari kaKidakama, Umudugudu wa Mubuga, mu nkengero z’ikirunga cya Muhabura,Intara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa mu Murera. Ni ku muhanda Musanze – Cyanika, nk’ibirometero icumi uturutse mu mujyi wa Musanze. Ntawavuga amateka ya Gahunga atavuze Abarashi b’aho. Abarashi niumuryango mugari wo mu Bacyaba, wari uzwiho kuba indwanyi. […]

Igisobanuro cy’inkomoko y’izina Ibere rya Bigogwe

Ibere rya Bigogwe riri ahitwa mu Bigogwe, mu Ntara y’Uburengerazuba,Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango,Umudugudu wa Marero. Ni ahantu ndangamurage kamere. Iyo uri mu muhanda munini wa kaburimbouva i Kigali ujya i Rubavu, Ibere rya Bigogwe uribona mu kuboko kw’ibumosoukirenga Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Ni agasozi kagizwen‘igice kinini cy’urutare […]

Amateka atangaje y’inzu yu buvuzi bw’amatungo yubatswe n’Abadage.

Iyo nzu yubatswe ku bw’Abadage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Ubu ni mu Ntaray’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari kaNengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Muri iki gihe, ikoreramo ishami ryaraboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo (Laboratoire Véterinaire) ya RAB (RwandaAgricultural Board) rishinzwe Intara y’Uburengerazuba. Ku gihe cy’Abadage, iyo nzu n’ubundi yubatswe hagamijwe gutangiramoserivisi zitandukanye zijyanye n’ubuvuzi […]

Katederari ya gatorika i butare Aho Umwami Musinga yahuriye bwa mbere na Mwambutsa w’uburundi

Ikindi kimenyetso cy’amateka ya Astrida kigaragara ubu ni Kiriziya Katedarariya Butare (Cathédrale de Butare) yubatswe mu wa 1934. Iyi kiriziya yitwa OurLady of Wisdom / Cathédrale Notre-Dame de la Sagesse ni yo nini mu Rwanda. Yitiriwe Umwamikazi w’Ababirigi witwaga Astrid watanze ku wa 29 Kanama1935 azize impanuka y’imodoka kugira ngo ibe urwibutso rwe. Mu wa […]

AMATEKA ATANGAJE Y’UMWADUKO WA KAWA MU RWANDA.

Amateka avuga uko igihingwa cya kawa cyatangiye guhingwa mu Rwanda,yanditswe n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga « JapanInternational Cooperation Agency: JICA” mu nyandiko yacyo « The socioeconomic impact of Rwandan indigenous coffee variety (Bourbon Mibirizi)”yakozwe n’umushakashatsi Maurice Mugabowagahunde mu wa 2016. Iyo nyandiko ivuga ko abamisiyoneri ari bo badukanye kawa mu Rwanda,bayihinga i Mibirizi mu wa […]

Ibimenyetso by’amateka ya Astrida: Imihanda n’imiturire

Nubwo Astrida yari irimo imihanda, yose yari imihanda y’igitaka. Kugeza igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge, igice cy’umuhanda wari urimo kaburimbo cyavaga kuri Hotel Faucon kikagera hafi y’ibiro bya teritwari.. Ubu ni kuri CASA Hotel. Ku nkengero z’uwo muhanda ni ho abazungu bari batuye. Urusisiro rw’amazu bari batuyemo rwaheraga imbere y’ibiro bya teritwari –ahari resitora y’Abashinwa […]

Ruhimandyarya urutare rwabaye BANKI mugihe cy’Ababiligi kugirango ahime indyarya

Ruhimandyarya, hazwi nk’ Urutare rw’Abarundi, ni urutare runini kandi rurerure ruhanamiye umugezi wa Nyakabuye uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda ahahoze ari mu Bukunzi. Muri iki gihe urwo rutare ruherereye mu Mudugudu wa Gasebeya mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Uretse ko ubu abaturage baho bahimutse […]

Urutare Rwa Ndaba: Ni iki utari uzi ku Rutare rwa Ndaba?

Turi mu ntara y’uburengerazuba, niba ukunda gukurikira amateka wigeze wumva bavuga cyangwa se wabonye urutare rwa Ndaba, hamwe mu hantu h’amateka tugira mu Rwanda hafite n’icyo hasobanuye ku muco w’abanyarwanda. Urutare rwa Ndaba ruherereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni urutare rurerure […]