Astrida izina ry’ubukombe mu mugi wa Butare, ryaturetse he?

Astrida ni imwe muri teritwari (Territoires) icyenda zari zigize u Rwanda mugihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Mu wa 1916 ubwo Ababirigi batangiragagutegeka u Rwanda, teritwari zari enye, nyuma zigenda ziyongera kugezatariki ya 25/01/1960 ubwo teritwari zahindukaga perefegitura. Izina Astrida ryazanywe n’Ababirigi rikomotse ku mwamikazi wabo witwagaAstrid Sofia Lovisa Thyra, umugore wa Léopold III, umwami w’ Ababirigi.Léopold III […]