Cristiano Ronaldo agiye gutangiza icyiciro gishya, Yabaye umunyamigabane wa UD Almería

Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya Unión Deportiva  Almería yo muri Espagne yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne. Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal uri kugana mu myaka ye ya nyuma mu mupira w’amaguru, arajwe ishinga no kubaka ubukungu mu bikorwa bitandukanye n’ibindi bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru. Ni muri urwo rwego yaguze 1/4 cy’imigabane mu ikipe […]

 Jurgen Zomermaand yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda, muri Nyungwe byari ibicika

Umuhorandi Jurgen Zomermaand ukinira Picnic Team yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 53 ku Ntera y’ibirometero 145,3. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hakinwe agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 aho abasiganwa bahagurikite i Huye banyura muri Nyungwe basoreza i Rusizi ku ntera y’Ibilometero 145,3. Nk’uko […]

Kimenyi Yves yasezeye k’umupira w’amaguru

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34 nyuma y’imyaka irenga ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026 ni bwo Kimenyi Yves abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko asezeye ruhago, yavuze ko urugendo […]

Bukayo Saka yiteguye gukora amateka na Arsenal nyuma yo gusinya amasezerano mashya

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije amasezerano mashya umukinnyi wayo wumu winger, Bukayo Saka, w’imyaka 24 y’amavuko, aya masezerano mashya aje nyuma y’iminsi havugwa inkuru z’uko ibiganiro byari biri hafi kurangira hagati y’impande zombi, Saka, usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yiyemeje gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London, ahamya ko […]

RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo. Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC […]