Ruhango: basubiye ku ishuri kubera ibyo kurya bahafatira

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Ruhango ziravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka School Feeding yafashije cyane abanyeshuri, by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye, kuko ituma biga batuje badahangayikishijwe n’inzara. Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Yashyizweho […]