Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru batubahiriza amahame y’umwuga, by’umwihariko aba bakora ibijyanye na siporo, nyuma y’amakimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Rugaju Reagan Ndayishimiye ukorera Radio Rwanda na Musangamfura Lorenzo wa SK FM, aho bateranije amagambo arimo guharabikana no gutukana. RIB yibukije abo banyamakuru n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi ko ibyo bikorwa bigize ibyaha, […]
Umunyamakuru wa Siporo kuri RBA, Rugaju Reagan, yatangaje ko hari igihe azashyira hanze amakuru yose azi kuri Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo bakoranye, ashimangira ko hari byinshi bitarajya ku mugaragaro ku mikoranire yabo n’ibyabereye mu kazi. Ibi Reagan yabivuze mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram Live, aho yasubizaga ku makuru amaze iminsi acicikana ku mibanire ye […]
