umukobwa w’imyaka 19, uzwi ku mazina ya KGM, avuga ko uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha ibyitwa “algorithms” mu ndimi z’amahanga cyangwa porogaramu zigenzura ibyo abazisura babona, bwamuteye kuba imbata y’izi mbuga, bikamuviramo ingaruka mbi ku buzima bwe, kuko zamuteye uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko ibi byamuteje ibibazo birimo agahinda gakabije (depression) n’ibibazo byo kurya nabi. […]
