I Mwima ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu hahoze ari Nduga. Ubuni mu Mudugudu wa Mwima, Akagari ka Rwesero, Umurenge waBusasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Hazwi cyane kubera ko hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa nyumay’aho atangiye i Bujumbura tariki ya 25/07/1959. Abiru bari bifuje koatabarizwa i Rutare mu Karere ka Gicumbi y’ubungubu, nk’uko byaribisanzwe bigenda ku bami bafite izina rya Mutara. Ariko haje kwemezwa ko atabarizwa i Mwima tariki28/07/1959, bitewe n’uko Rudahigwa ubwe yari yaragennye kuhubakaumusezero (mausoleum) yateganyaga kwimuriramo umugogo wa se Yuhi VMusinga, no kuhategura umusezero we bwite. Icyagaragaragaza ku musezero w’i Mwima hari imva eshatu: iyatabarijwemo Umwami Rudahigwa iri hagati; iy’Umwamikazi Rosalie Gicanda wiciwe i Butare ku wa 20/04/1994 muriJenoside yakorewe Abatutsi iburyo. Gicanda yashyinguwe iruhande rw’umugabo we ku wa 20/04/1995. Imva ya gatatu iherereye ibumoso ni iy’Umwami Kigeri V Ndahindurwa watangiye muri Leta Zunze Ubumwe zaAmerika ku wa 16/10/2016, agatabarizwa i Mwima ku wa 16/01/2017. Mwima kandi hahoze umurwa w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri ndetse hongera guturwa na Yuhi V Musinga Kimwe n’andi mazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda, bakunzekuhavuga bahafatanyije n’akandi gasozi biteganye; bakavuga «Mwima naMushirarungu». Aka gasozi ka Mushirarungu ngo kera kitwaga «Rungu», kajekwitwa «Mushirarungu» na Kigeri IV Rwabugiri. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Analyse approfondie des critères pour choisir un casino en ligne de confiance Vergleich verschiedener Softwareplattformen für Flipper Spielautomat-Entwicklung