I Mwima ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu hahoze ari Nduga. Ubu
ni mu Mudugudu wa Mwima, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa
Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Hazwi cyane kubera ko hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa nyuma
y’aho atangiye i Bujumbura tariki ya 25/07/1959. Abiru bari bifuje ko
atabarizwa i Rutare mu Karere ka Gicumbi y’ubungubu, nk’uko byari
bisanzwe bigenda ku bami bafite izina rya Mutara.

Ariko haje kwemezwa ko atabarizwa i Mwima tariki
28/07/1959, bitewe n’uko Rudahigwa ubwe yari yaragennye kuhubaka
umusezero (mausoleum) yateganyaga kwimuriramo umugogo wa se Yuhi V
Musinga, no kuhategura umusezero we bwite.

Icyagaragaragaza ku musezero w’i Mwima hari imva eshatu: iyatabarijwemo Umwami Rudahigwa iri hagati; iy’Umwamikazi Rosalie Gicanda wiciwe i Butare ku wa 20/04/1994 muri
Jenoside yakorewe Abatutsi iburyo.

Gicanda yashyinguwe iruhande rw’umugabo we ku wa 20/04/1995. Imva ya gatatu iherereye ibumoso ni iy’Umwami Kigeri V Ndahindurwa watangiye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ku wa 16/10/2016, agatabarizwa i Mwima ku wa 16/01/2017.

Mwima kandi hahoze umurwa w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri ndetse hongera guturwa na Yuhi V Musinga
Kimwe n’andi mazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda, bakunze
kuhavuga bahafatanyije n’akandi gasozi biteganye; bakavuga «Mwima na
Mushirarungu». Aka gasozi ka Mushirarungu ngo kera kitwaga «Rungu», kaje
kwitwa «Mushirarungu» na Kigeri IV Rwabugiri.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *