Gahini ni umusozi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahahoze ari mu
Buganza bwa ruguru. Uyu musozi wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse
no mu karere ruherereyemo kubera misiyoni y’Itorero ry’Abangilikani mu
Rwanda (Eglise Anglicane au Rwanda/EAR) yahashinzwe mu wa 1925.

Ahari iyo misiyoni n’ibikorwa byayo ubu ni mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari ka
Urugarama, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza.
Nubwo Misiyoni y’abaporotesitanti b’Abangirikani ya mbere mu Rwanda
bayubatse i Gahini, si ho iryo torero ryabanje mu Gihugu.

Abamisiyoneri ba mbere b’Abongereza bageze mu Gisaka muri Nzeri 1922, ndetse muri Mata
1923 batangiza ishuri i Rukira ryigagamo abana b’abatware

Abo bamisiyoneri baje mu Gisaka kuko icyo gice cy’u Rwanda cyari
cyabaye icy’Ubwongereza guhera ku wa 1/1/1922. Icyo gihe Abongereza
bashakaga kuzahacisha umuhanda wa gari ya moshi uhuza Cape yo muri
Afurika y’Epfo na Kayiro mu Misiri.

. Icyakora Abongereza bamaze kubona ko
uwo muhanda bashobora kuwucisha i Karagwe muri Tanzaniya barekuye
Gisaka yongera kuba iy’u Rwanda, dore ko na Kiriziya Gatorika – yari
ihagarariwe na Musenyeri Léon Classe mu Rwanda – yari yahagurukiye
kugaruza ako karere .Abongereza bavuye mu Gisaka mu
wa 1924, itorero ry’Abangirikani ritarahashinga imizi.

Ishingwa rya Misiyoni ya Gahini


Nyuma y’igihe kirekire bari bamaze babisaba, mu wa 1925 nibwo
abamisiyoneri ba Church Missionnary Society (CMS) barimo Geoffrey Holmes
n’abandi bari kumwe na we bahawe uruhushya na Guverinoma y’Ububirigi
ndetse n’Umwami Musinga bwo gushinga misiyoni mu Rwanda. Nyuma
y’iminsi mike binjiye mu Gihugu, misiyoni ya mbere bayishinze i Gahini muri
Kanama 1925.

uhera ubwo, abo bamisiyoneri bashatse umubano ku
batware b’ibwami ndetse no ku mwami Musinga ubwe
Abamisiyoneri b’Abongereza ntibaje mu Rwanda bonyine. Bazanye na bamwe
mu bigishwa babo bakomoka i Kabare muri Uganda ari bo Simeon Nsibambi,
Blazio Kigozi, William Nagenda, Yosiya Kinuka na Kosiya Shalita.

Shalita we
ngo yari Umunyarwanda ukomoka i Gahini; we n’umuryango we bari baragiye
muri Ankole mu mpera z’ikinyejana cya 19 bakurikiye inzuri z’inka. Aho ni ho
yahuriye n’Abamisiyoneri, arabatizwa ahinduka umuvugabutumwa .

Bageze i Gahini, abamisiyoneri n’abavugabutumwa ntibigishije ivanjiri gusa,
ahubwo banahubatse ibikorwa remezo birimo amashuri n’ibitaro; bigisha
abandi bavugabutumwa ari na bo bashinze izindi misiyoni zakurikiye Gahini
zirimo iya Kigeme, Shyira na Shyogwe. Kugeza mu wa 2014, iri torero ryari
rimaze kugira diyosezi 11 mu Gihugu.

Abavugabutumwa ba mbere bigishijwe n’abamisiyoneri i Gahini ntibashinze
misiyoni mu Rwanda gusa, hari n’abambutse umupaka bazishinga mu
Burundi; ndetse itorero rirakura rigera no muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Kongo (RDC). Guhera igihe ryashingiwe muri ibi bihugu,
itorero ry’Abangirikani ryakomeje kuba rimwe mu Rwanda, mu Burundi no
muri RDC; ritandukana ku wa 07/06/1992, iryo muri buri gihugu ririgenga.

Igihe cy’ububyutse


Uretse kuba Gahini izwi nk’ahantu hubatswe misiyoni y’Abangirikani
yakomotseho izindi misiyoni z’iri torero mu Rwanda no mu bihugu duturanye;
hanamenyekanye cyane kubera ”Ububyutse bw’Umwuka Wera/Spiritual
Revival” bwahavuzwe nyuma y’ishingwa rya misiyoni. Ubu bubyutse
bwatangiye mu wa 1933 ariko bugaragara cyane mu wa 1936. Buturutse i
Gahini, ububyutse bwakwiriye mu matorero y’Abaporotesitanti yari mu
Rwanda, burenga imipaka bukwira mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Ububyutse bujya gutangira, i Gahini hari abantu bakoraga imirimo y’itorero
itandukanye ariko hari ubwumvikane buke hagati yabo. Muri abo harimo Pat
Walter, Yosiya Kinuka, na Joe Church bakoraga mu ivuriro; Dora Skipper wari
ushinzwe serivisi z’abagore; Geoffrey Holmes wari ushinzwe kwagura itorero
ashinga misiyoni nshya; ndetse na Blazio Kigozi wari umuyobozi w’ishuri
ry’abavugabutumwa (catéchistes).

Ku wa 27/12/1933 aba bose bitabiriye
inama yabereye i Gahini ihuza abavugabutumwa n’abarimu kugira ngo
bakemure ikibazo cy’ubwumvikane buke bwari hagati yabo. Inama irangiye,
bavuga amasengesho asoza, umwe muri bo arahaguruka, yatura ibyaha bye
asuka amarira menshi.

Ako kanya n’abandi benshi barahaguruka bararira,
barihana, humvikana urusaku rudasanzwe; birangira bose bagaragarizanya
urukundo hagati yabo! Abari bateraniye aho, batashye bavuga iby’icyo
gitangaza mu miryango yabo, ku ivuriro i Gahini ndetse no mu mashuri;
inkuru y’ihinduka rikozwe n’Umwuka Wera ikwira mu Rwanda,
by’umwihariko i Kabare ndetse no muri Uganda muri rusange.

Muri icyo gihe
abantu benshi mu ishuri ry’abarimu ndetse no ku ivuriro i Gahini batuye
ibyaha byabo, bareka itabi, ubusinzi, ubusambanyi, ndetse n’imigenzo
gakondo .

Nubwo ububyutse bw’i Gahini bwatangiye mu wa 1933, bwamamaye cyane
muri Nyakanga 1936. Bijya gutangira, abanyeshuri bo mu ishuri ry’abakobwa
bari mu masengesho, haduka induru bararirimba, bararira, baratsikimba;
mbese haba urusaku rudasanzwe burinda bucya umuyobozi w’ishuri Miss
Skipper yayobewe ibyo ari byo!

Guhera icyo gihe ububyutse bwakwiriye mu
Rwanda no mu karere ruherereyemo, ndetse abamisiyoneri Joe Church,
Léonard Sharp, William Nagenda, Simeon Nsibambi, na Festo Kivengera
bagendagenda henshi ku isi cyane cyane muri Amerika, i Burayi no muri
Aziya, bavuga iby’Umwuka Wera wamanukiye i Gahini agatera ububyutse.

Mu bitabo bitandukanye bibuvugaho – ibyinshi biri
mu rurimi rw’Icyongereza – ububyutse bwatangiriye i Gahini buzwi nka East
African Revival.

I Gahini ni ho hari icyicaro cya diyosezi ya Gahini. Hari kiriziya nini yubatse
ku buryo bugezweho, ibitaro binini n’amashuri yo hambere. I Gahini kandi
hariibimenyetso by’amateka ashingiye ku iyobokamana itorero
ry’Abangirikani ribungabunga kugira ngo bitazibagirana, ubu bisurwa
n’abahageze.

Muri ibyo bimenyetso harimo “Inzu y’ubumwe bw’Abanyamasengesho”. Ni
inzu ifite ishusho y’uruziga, hasi hubakishije isima, igikuta ni amatafari ahiye,
isakaje ubwatsi bw’ishinge. Ubujyahejuru bwo hagati mu gasongero kayo buri
hagati ya metero esheshatu n’indwi, naho umurambararo wayo ni nka metero
ndwi. Mu irebe ry’umuryango hubatse igitabo gifite ibara ry’umukara,
cyanditseho amagambo yo mu rurimi rw’Ikigande avuga ngo “Tukutendereze
Yesu”, bisobanura ngo ‘Reka tuguhimbaze Yesu’.

Iyi nzu nubwo yavuguruwe,
14 . Ikiganiro na Musenyeri Alexis Birindabagabo, Gahini, ku wa 19/12/2016.
ngo ni yo yakorerwagamo amasengesho mu gihe cy’ububyutse dore ko
n’inama bwatangiriyemo ku wa 27/12/1933 ari ho yari yabereye.

kindi kimenyetso cy’amateka kiri i Gahini ni ahantu abarokore bateraga
igikumwe mu gihe cy’ububyutse, basezeranya Yesu ko batazamuvaho. Umaze
kwihana ni we wahateraga igikumwe, ariko ngo n’abayoboke baturutse hirya
no hino ku isi bazaga kuhakorera iryo sezerano. Icyakora uko hubatse ubu si
ko hari hameze mu gihe cy’ububyutse, kuko bigaragara ko hubatswe nyuma
kugira ngo habe ikimenyetso kigaragara dore ko kugeza magingo aya ngo hari
abarokore bakihatera igikumwe!

Abaturage b’i Gahini cyane cyane abakozi ba Misiyoni baganiriye
n’abashakashatsi b’Inteko y’Umuco bahamya ko ibitangaza by’i Gahini ngo
n’ubu bikibaho. Batanga urugero rw’igikuta cy’icyumba cy’ishuri mu Rwunge
rw’Amashuri rw’aho i Gahini ngo cyasadutse mu wa 2004. Ariko mu gihe
ishuri ryari rikisuganya ngo risane icyo gikuta, ngo batangajwe no kubyuka
bagasanga umututu wari wiyashije wasibanganye.

Nta wakwandika amateka ya Gahini ngo yibagirwe inkomoko y’iryo zina
ubwaryo. Uwo musozi ubundi ngo witwaga Kimuga. Umunsi umwe umwami
w’u Rwanda – rubanda rutibuka uwo ari we – ageze i Rukara atambagira
Igihugu, yumva urusaku rw’amajwi yikiranya ku musozi wo hakurya
ntiyasobanukirwa ibyo ari byo.

Abajije rubanda rwari hafi ye, rumubwira ko
urusaku yumva ari urw’imihini y’abahinzi b’i Kimuga bahura amasaka dore
ko ngo yaheraga cyane! Umwami ariyamirira ati: “Uriya musozi si Kimugaahubwo ndumva ari Gahini; izina rifata ubwo! Nguko uko Kimuga yabaye
Gahini kugeza magingo aya!

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *