Uyu mugani bawuca babonye umuntu waguwe nabi n’ibyo yariye
cyangwase byamwishe buhambe;nibwo bavuga, ngo «Naka yaguyeivutu».
Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu Iceni mu Bungwe
(Butare) :ahagana mu mwaka w’i 1500

Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamu
tsinze i Rubi rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo (Gisenyi), abanya
maboko bose bigabagabanyije u Rwanda : Abasinga biha i Nduga n’igice
kinini cy’inkiga, Ababanda bigarurira Nyaruguru na Mvejuru n’u Bungwe.
Mu Bungwe hagatwarwa n’uwo mugabo Rwahura rwa Magenda,yari atuye
mw’Iceni hegereye ibisi bya Huye, akaba umugaragu wa Cyamatare w’icye-
gera.

Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabu
munyaga kuko yali umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha,

baramucukura,

(basaka umutungo we); amatungo ye yose barayatwara,
asigara ali umutindi nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, ariko
abanzi be bamugilira ishyari ; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wali wiga
ruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha; bati «Nta bwo asiba kujya
i Burwi kukurogesha».

Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabu
munyaga kuko yari umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha,
baramucukura (basaka umutungo we) amatungo ye yose barayatwara,
asigara ari umutindi nyakujya.

Ubwo atangira gufata isuka arahinga, ariko
abanzi be bamugirira ishyari ; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wari wiga-
ruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha; bati «Nta bwo asiba kujya
i Burwi kukurogesha».

Ntampuhwe yohereza abajya kumufata. Inshuti ze zari aho zibatanga
iwe ziramuburira. Ahera ko afubaganya aracika; acikira ku nshuti ye
yitwaga Musana yari ituye i Giseke na Nyagisenyi mu Busanza. Agezeyo
amutekerereza amakuba arimo.

Musana abyumvise agira ubwoba; aramu-
bwira, ati «Wabuze gucikira i Burundi, none ucikiye mu Rwanda umu-
rwagati ! Ati «Ejo se bakumbonanye ntitwapfana!» Aramushwishuriza,
ati << Reba ahandi wagana jye sinashobora kugutungira aha».

Rwahura abura uko abigenza. Bumaze kwira aragenda asesera mu
bihuru araramo. Abimazemo kabiri inzara n’inyota biramurembya. Noneho
yigira inama yo kujya i Gacu na Rwabicuma kwa mushiki we wari uhari.


Aragenda agerayo mu rutaha rw’inka. Muramu we amukubise amaso
kandi azi ko bamuhiga aramwamagana; ati «Ntungerere mu rugo nta we
upfa ngo undi yapfuye»! Rwahura arashoberwa acaho aragenda; na none
arara mu bihuru; buracya abyirirwamo.

Inzara imaze kumurembya ahengera
bugorobye aradogagira ajya i Bunyambiriri kwa Rugaragara munywanyi
we wari utuye ku murenge witwa Vutu. Akigerayo isari iramusabayanza
yikubita hasi. Bahuta bamufungurira ararya arahaga; ariko ubuhage bumu-
tera kugwa ubukengeri ku mpamvu y’umukoroza; arirenga arapfa amazimwe
ashirira aho.

Naho uko yagacitse, Ntampuhwe agumiriza gushakisha aho aherereye
baramubura. Bukeye umugabo wo mu Bungwe ajya i Bunyambiriri kugura itabi . Agezeyo amenya ko Rwahura yapfuye yishwe n’ubukengeri bw’ibi ryo ataherukaga.

Asubira iwabo kubimenyesha Ntampuhwe, kugira ngo
boye gukomeza kurushywa n’ubusa ngo baramushaka. Ati : «Ntimuzongere
kwirushya mushakashaka Rwahura ukundi yaguye i Vutu mu Bunyambirili
yishwe n’ibiryo kwa munywanyi we Rugaragara bamuramije.

Nuko inkuru ikwira mu Bungwe; ucitse aha ati «Rwahura ngo yaguye
i Vutu yishwe n’ibiryo !» Undi wese ucitse aha bikaba ukwo. Birotota
bisakara u Rwanda rwose, biba inkomoko yo kuvugira ku wishwe n’ibiryo
wese ngo «Yaguye ivutu!>>- Kugwa ivutu
( bwibiryo) : ubuzahare.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *