Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha mu Rwanda RIB Dr B Murangira Thierry    yatangaje ko uru rwego rwafunze umuhuzabikorwa w’ikigo ngorora muco cya Gitagata BAHAME Hasan ukekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukoresha ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe baba baje kugororerwa muri iki kigo

BAHAME Hassan yafashwe kuwa 16 ukuboza 2025 ubwo iperereza ryari rimaze iyihe kinini rikorwa ku makuru Yuko hari abagororerwa muri iki kigo b’igitsinagore yizezaga gufasha mu mibereho yabo ya buri munsi yo muri iki kigo hari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango akabakoresha ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina. Iperereza kandi ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batari bateganyirijwe n’amatego kubw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimisha mubiri rishingiye ku gitsina.

Iperereza kuri iki cyaha rirakomejenmu gihe ukekwa afungiye kuri sitasiyo (station) ya RIB I Remera, hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB.

RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu bikorwa bifite aho bihuriye na ruswa Yaba iy’amafaranga cyangwa iy’ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina kuko itazadohoka kubarwanya no kubageza mu butabera. RIB kandi irakomeza gushimira abantu bose batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru kugihe.

Muri 2021 nibwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu.

Amategeko avuga iki kubyerekeye ruswa y’ishimishamubiri?

Ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina iteganya ko, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw, ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kiri hujuru y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw, ariko itarenze 3.000.000 Frw.

Iri tegeko rivuga kandi ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5.000.000Frw, ariko atarenze 10. 000.000Frw.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *