Kibeho ni umusozi uri mu karere kitwaga mu Nyaruguru mu Rwanda rwo
hambere, ubu uherereye mu Mudugudu wa Sinayi, Akagari ka Kibeho,
Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y‘Amajyepfo.
Hamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, aya Afurika n’ay’isi muri
rusange – ku bafite ukwemera gatorika – guhera mu mpera za 1981 kubera
amabonekerwa yahabereye, kandi ari nabwo bibaye bwa mbere muri Afurika.

Uretse ibyo kubonekerwa, Kibeho yongeye kuvugwa cyane nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu wa 1994 kubera inzirakarengane z’Abatutsi barenga
ibihumbi 28.000 zaguye muri kiriziya yaho ku wa 13 Mata 1994.
Abahahungiye bari bizeye kubaho kuko ari ku « butaka butagatifu ».

Abantu bagaragayeho ibimenyetso byo kubonekerwa i Kibeho barenga 20,
ariko Kiliziya Gatorika yo yemeye ukuri kw’abakobwa batatu gusa .Ku wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 1981 ahagana saa sita n’iminota
mirongo itatu n’itanu (12h35), abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye
ry’abakobwa i Kibeho bari mu nzu bafunguriragamo bitegura gufata ifunguro
rya kumanywa.

Umukobwa w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa mbere witwa
Alphonsine Mumureke agitunganya isahani ye yumva ijwi rimuhamagara ngo
« mwana ». Akebutse imbere ye asanga umuhamagaye ni umugore utagira uko
asa wambaye ikanzu yera, umutwe we utwikiriwe n’igitambaro cy’ubururu
kimanuka mu mugongo kikagera ku birenge. Batangira kuvugana ubwo,
ndetse amubajije uwo ari we amubwira ko ari « Nyina wa Jambo ». Ni Bikira
Mariya wari umubonekeye.

Abo biganaga ndetse n’abayobozi b’ikigo bamaze kumenya ibyabaye kuri
Mumureke ntibemeye ko yabonekewe. Ahubwo bahamije ko yahanzweho
n’amashitani dore ko yanakomokaga mu Gisaka, kandi byavugwaga ko
baroga cyane.

Ku wa 12 Mutarama 1982 undi mukobwa witwa Natalie Mukamazimpaka na
we yabonekewe na Bikira Mariya, ariko na we bavuga ko yahanzweho
n’amashitani. Ibyaberaga i Kibeho byatangiye gutera urujijo kuko benshi
bibajije impamvu Mukamazimpaka yahanzweho n’amashitani kandi we yari
asanzwe asenga.

Umukobwa wa gatatu wabonekewe i Kibeho ni Marie Claire Mukangango
wabonekewe na Bikira Mariya ku wa 1 Werurwe 1982. Uyu Mukangango ngo
yari asanzwe ari ku isonga ry’abanyeshuri batotezaga Alphonsine Mumureke
na Natalie Mukamazimpaka babashinja ko bahanzweho n’amashitani.

Abo bakobwa bakomeje kujya babonekerwa ari bonyine cyangwa se bikabera
mu ruhame. Ibyo byateye Kiriziya urujijo, bituma ishyiraho amatsinda
y’abahanga abiri, ibasaba gucukumbura bakamenya ukuri kwabyo.

Itsinda rya mbere ryari iry’abihaye Imana (commission théologique) bigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda; irya kabiri rigizwe n’abaganga (commission
médicale) bigishaga mu ishami ry’ubuvuzi ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u
Rwanda. Izo mpuguke zakurikiranye imyitwarire y’abo bakobwa; ibyo bavuga
n’ibyo bakora mu gihe babonekerwa, ndetse no mu buzima bwabo bwa buri
munsi.

Mu bugenzuzi itsinda ry’abaganga ryakoraga harimo no gukoresha ibizami
abo bakobwa bibababaza umubiri mu gihe babonekerwa kugira ngo barebe
niba batababara koko. Muri ibyo twavuga nko kubajomba inshinge,
kwegereza bimwe mu bice by’umubiri umuriro waka, n’ibindi.

Abaganga kandi
banasuzumye niba abo bakobwa bataranywaga ibiyobyabwenge, batarwaye
indwara zo mu mutwe cyangwa igicuri. Inshuro nyinshi ibyo bizami
byakorerwaga mu ruhame igihe abo bakobwa babaga babonekerwa.

Bimwe mu byatangaje ababibonye harimo n’izo mpuguke z’abaganga
n’abihayimana ni ukuntu iyo babaga babonekerwa, abo bakobwa
batumbiraga mu zuba igihe kirenze isaha kandi ntibibagireho ingaruka
n’imwe. Ikindi ni uko rimwe na rimwe bamaraga igihe kirekire aho bari (igihe
kirenze amasaha icumi) kandi bafite uburemere budasanzwe kubaterura
bikagorana.

Muri icyo gihe kandi hari ibimenyetso byagaragazaga ko
ubonekerwa hari umuntu, abantu cyangwa ibintu (bibabaje, bishimishije
cyangwa bitangaje) yabaga areba nubwo abandi batabaga babireba. Ibi
bigaragazwa n’uko yabaga avuga, aririmba, aseka, cyangwa se agaragaza
ubwoba no guhungabana.

Nubwo Kiriziya Gatorika yari yitabaje impuguke z’Abanyarwanda ngo ziyifashe
kumenya ukuri ku byaberaga i Kibeho, ntiyashize impungenge yari ifite
ahubwo yanitabaje impuguke zo mu bindi bihugu ngo na zo zize zishyireho
akazo. Aha twavuga nka Dr Philippe Loron, impuguke y’umuganga izwi cyane
mu buvuzi bw’indwara z’imyakura (neurologue) mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nyuma y’igihe kirekire babakoraho ubushakashatsi butandukanye,
amatsinda y’impuguke yemeje ko ibyabaga ku bakobwa babonekerwaga i
Kibeho bitashoboraga gusobanurwa n’abahanga kuko byababereye
amayobera.

Ishingiye ku byavuzwe n’impuguke ndetse n’ibyakomeje kugaragara i Kibeho,
nyuma y’imyaka 20 ni ho Kiriziya Gatorika yari iyobowe n’Umushumba wayo
Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yemeje ko Alphonsine Mumureke, Natalie
Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango babonekewe na Bikira Mariya
iKibeho. Kwemera kubonekerwa kwabo ku mugaragaro kwatangajwe na
Musenyeri Augustin Misago wari umushumba wa diyosezi ya Gikongoro ku
wa 29 Kamena 2001.

Kubonekerwa mu ruhame byabereye i Kibeho byabaye kenshi kurusha ahandi
byabereye ku isi nk’i Lourdes mu Bufaransa cyangwa i Fatima muri Porutigali.
Byamaze imyaka umunani kuko Alphonsine Mumureke yabonekewe mu
ruhame bwa nyuma ku wa 28/11/1989.

Babiri mu bakobwa batatu
babonekewe i Kibeho ni bo bakiriho kuko Marie Claire Mukangango yapfuye
mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Natalie
Mukamazimpaka yagumye i Kibeho kugeza ubu, naho Alphonsine Mumureke
yihaye Imana aba i Roma mu Butariyani.

habereye ibonekerwa bwa mbere ubu hubatswe kiriziya bivugwa ko ari
Bikira Mariya ubwe wabisabye kugira ngo ifatwe nk’ikimenyetso cy’uko
yasuye Kibeho. Iyo kiriziya yatashywe ku wa 31 Gicurasi 2003.

Ubu i Kibeho
hasurwa n’abantu benshi mu rugendo rw’iyobokamana (pélérinage), ku buryo
kuri buri munsi mukuru wa Bikira Mariya (Assomption, tariki 15/08)
hateranira imbaga y’abantu barenga 30.000 baturutse ku migabane yose y’isi.
Ndetse bamwe mu bahageze batanga ubuhamya ko bakize indwara
zitandukanye.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *