Umuvanzi w’umuziki uzwi cyane mu Rwanda, DJ Toxxyk, yisanze mu bihe bikomeye nyuma y’aho dosiye ye ishyikirijwe ubutabera, akurikiranyweho mu kirego cy’impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu nshingano ze.

Dosiye ya DJ Toxxyk yatangiye kwinjwirwamo n’ubushinjacyaha ku wa 29 Ukuboza 2025. Ibi bije nyuma y’aho habaye impanuka y’ikinyabiziga bivugwa ko uyu mu-DJ yari atwaye, maze igahitana umupolisi wari mu kazi ke ko gucunga umutekano mu muhanda.

Iki gikorwa cyahise gihindura isura y’ubuzima bwa DJ Toxxyk, ubusanzwe uzwiho gushyigikira imyidagaduro mu gihugu, ashyirwa mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.Imbere y’ubutaberaNk’uko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Igihe abigaragaza, DJ Toxxyk ategerejwe kugaragara imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 7 Mutarama 2026.

Muri uru rubanza hateganijwe kuvuga kw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,urukiko ruzasuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma DJ Toxxyk akomeza gufungwa mu gihe iperereza rigikomeza, cyangwa niba ashobora kuburana ari hanze.

Hari ndetse no gusuzuma ibyaha,aho ubushinjacyaha buzerekana ibimenyetso n’impamvu zishinja DJ Toxxyk gukora impanuka yaviriyemo umuntu urupfu.Iyi nkuru yakuruye impaka n’agahinda mu bafana b’uyu mu-DJ ndetse n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu gihe benshi bategereje kufreba uko urubanza ruzagenda, hari n’abagaragaza akababaro ko kuba umupolisi yatakarije ubuzima mu kazi ke ko gucunga umutekano w’abaturage.DJ Toxxyk asanzwe azwiho ubuhanga mu kuvanga umuziki no gukorana n’abahanzi batandukanye, ariko ubu amaso yose ari ku cyemezo cy’urukiko kizamukura mu gihirahiro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *