Imva y’umusirikare w’Umudage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Kuri ubu ni mu
Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari
ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ni ahantu ndangamurage h’amateka.
Ni imva bigaragara ko ishaje. Ahagana muri za 1980 ku bwa Perefe (Préfet)
Nshunguyinka François, iyo mva yigeze gucukurwa n’abagizi ba nabi bashakamo ubutunzi. Muri iyo myaka hariho inkubiri (mu Gihugu no mu
karere) yo kumena amashusho n’ibindi bikoresho cyangwa ibibumbano
byasizwe n’abazungu.
Abakoraga ubwo bugizi bwa nabi ngo babaga
bashakamo zahabu, merikire (mercure) n’ubundi butunzi bushobora kuba
bwarasizwemo n’abazungu.
Iyo mva rero ngo yaje kongera gusanwa bikoreshejwe n’umuzungu w’umu
Suwisi wayoboraga sosiyete ya Rwandex muri Gisenyi y’icyo gihe.53
Itaracukurwa, iyo mva ngo yari yanditseho ko ishyinguyemo uwitwaga Sergent
Johannes Plaen, wapfuye mu wa 1912.
Ubu iyo mva iri mu murima uhingwa n’abaturage; hafi y’umuhanda wa
kaburimbo ujya kuri petite bariyeri (Petite barrière). Amakuru amwe avuga ko
uwo murima ari igisigara cya Leta, andi akavuga ko waba waragurishijwe mu
cyamunara.
