Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu rwego rw’umutekano n’ingabo, aho Brig Gen Jean-Paul Nyirubutama yagizwe Umuyobozi Wungirije Mukuru w’Inama mu by’Ingabo n’Umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, mu gihe James Wizeye yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Iri shyirwaho ry’aba bayobozi bashya ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 29 Mutarama 2026, ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Brig Gen Nyirubutama, wari umaze igihe akora nka Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS kuva muri Nzeri 2021, agiye kujya afasha Gen (Rtd) James Kabarebe, usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Ingabo n’Umutekano. Gen Kabarebe we yari yarashyizwe kuri uwo mwanya ku wa 1 Ukuboza 2025.
Ku rundi ruhande, James Wizeye ni we ugiye gusimbura Nyirubutama ku mwanya wa Deputy Secretary General wa NISS. Mbere yo guhabwa izi nshingano, Wizeye yakoraga nka First Secretary muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Azakorana na Aimable Havugiyaremye, wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa NISS muri Kamena 2024.
Uku gushyirwaho kw’aba bayobozi kandi kuje gukurikira izindi mpinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bw’ingabo. Ku wa 24 Mutarama, Brig Gen Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wa Perezida ndetse anagirwa Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ku bijyanye n’Ingabo zirwanira mu Kirere. Col Dan Gatsinzi na we yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere ushinzwe ibikorwa (Operations), asimbura Gasana kuri uwo mwanya
Izi mpinduka nshya zigaragaza imbaraga zikomeje gushyirwa mu kongerera ubushobozi ubuyobozi mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano n’ingabo, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere yazo no gukomeza kubaka ubuyobozi bukomeye kandi bunoze.
