Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18, riteganyijwe kuva ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026, aho rizakinwa mu byiciro umunani (8 stages) ku ntera igera kuri kilometero 993.
Amakipe 18 ni yo azitabira Tour du Rwanda ya 2026, akaba yahawe umwihariko wo kuzakina isiganwa rizenguruka mu Karere ka Rubavu, ndetse hakaba na Etape izasorezwa i Nyamirambo yaherukaga mu myaka itandatu ishize.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani ni iya kabiri ndende igiye gukinwa kuko izaba ifite ibilometero 993, agace karekare ni aka Mbere [Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana] kareshya n’ibilometero 174. Aha harimo akazamuko ka metero 2.128.
Tour du Rwanda 2025 yegukanywe n’Umufaransa Fabian Doubey.
Inzira nshya n’udushya muri Tour du Rwanda 2026
Mu byitezwe muri iri rushanwa ry’uyu mwaka harimo inzira nshya zizanyura mu bice bitandukanye by’igihugu, aho hazaba harimo n’agace ka Rubavu, mu gihe isiganwa rimwe rizasorezwa kuri Stade Pelé i Kigali, ahaherukaga gusoza isiganwa mu 2017, cyane cyane ku gace ka stage ya 7.
Agace ka mbere: Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere tariki ya ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane tariki ya ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82).
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali Pelé Stadium (ibilometero 147).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).
