Nyagatare: Umusore w’imyaka 20 yatemye mugenzi we ijosi

1 minute, 37 seconds Read

Nshimiyimana Robert, wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, yatawe muri yombi akekwaho gutema mugenzi we ijosi, nyuma y’amakimbirane bagiranye ubwo barimo basangira inzoga mu kabari.

Uru rugomo rwabaye mu gicuku gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatanu, aho aba basore bombi bari basangiye inzoga mu kabari, bikaza kurangira bagiranye amakimbirane akomeye, yaviriyemo umwe gutemwa ijosi.

Abaturanyi bavuga ko Nshimiyimana Robert n’uwo yakomerekeje uzwi ku izina rya Ildephonse, bari basanzwe ari inshuti, bakunze gusangira akabisi n’agahiye.

Gusa ngo muri uwo mugoroba, bagiranye ukutumvikana mu kabari, birangira barwanye ariko mugihe banoga ko byarangiye, undi yahise ataha ajya kuzana umuhoro atega mugenzi aramutama birangira yenda kumuca ijosi.

Umuturage Eric Niyotwagira yabwiye Imvaho Nshya Dukesha iyi nkuru ko Byabaye batakiri mu kabari kandi ko bamenye iby’ayamakuru mu rukerera.

Ati:
“Twamenye aya makuru mu gitondo dusanga abaturage benshi baje kureba uko byagenze. Bari basangiye mu kabari, baje kutumvikana, bararwana ariko bigaragara nk’aho byarangiye. Batashye, Robert yamutegereye mu nzira barongera bararwana, maze ajya kuzana umuhoro iwabo.”

Akomeza avuga ko Nshimiyimana yuriye igiti hafi y’amarembo, maze Ildephonse ageze aho ataha, amutema n’umuhoro ku ijosi, ahita ahunga awusiga aho.

Ducyurimpundu Josephine, umubyeyi w’uwatemwe, yavuze ko batunguwe no kubona umwana wabo ari kuva amaraso menshi ijosi rigiye kuvaho, bahita bamujyana kwa muganga.

Yagize ati:
“Twabyutse dusanga umwana ameze nabi cyane, tumujyana kwa muganga. Turasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo, uwakoze ibi akabihanirwa kuko byari igitero yagabye iwacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jeney, yasabye abaturage kwirinda urugomo, abibutsa ko hari inzego zibafasha gukemura amakimbirane batabanje kwishora mu byaha.

Ati:
“Abaturage bakwiye kwegera ubuyobozi mu gihe bagiranye ibibazo aho kwihanira. Ikindi ni ukwirinda kunywa inzoga zirengeje urugero kuko akenshi zituma abantu bakora ibyaha bayobowe n’ubusinzi.”

Kugeza ubu, ukekwaho icyaha afungiye mu nzego z’umutekano, mu gihe uwakomerekejwe ari kuvurirwa mu Bitaro bya Nyagatare. Aba basore bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, kandi basanzwe bakorana imirimo itandukanye muri ako gace.

Umusorewambaye-umupira-utukura-yatemye-mugenzi-hafi-kumuca-ijosi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *