Mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2026, muri Mundi Center, umusizi akaba n’umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi mazina menshi, yizihije imyaka 30 amaze mu buhanzi mu birori byari byuzuye ibyishimo n’amarangamutima.
Ibi birori byatewe inkunga n’uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya “Gatanu”, ndetse hanabonekamo n’ibindi binyobwa byarwo birimo Skol Malt. Papa Sava yashyigikiwe n’abantu batandukanye barimo abakinnyi ba filime, umuyobozi wa Zacu TV Willson Misago, uhagarariye Canal+, abaturutse muri Skol, inshuti n’abandi bakunzi b’ibihangano bye.
Kimwe mu bice byaranze iri joro, ni uko abakinnyi bakinana na Papa Sava bahamagawe bagashimira uwo bafataga nk’umuyobozi wabahaye amahirwe, bamushyikiriza igikombe cy’ishimwe, bavuga ko hari benshi muri bo bari kuba babayeho nabi iyo ataza kubafasha.
Marigarita, ukina muri filime “Papa Sava” ari umugore wa Ndimbati, ni we wavugiye abandi, agira ati: “Uri urugero rwiza rw’umuntu watemye igiti abantu bakazana amashoka ukabemerera buri wese iziko rye riraka… Buri wese iziko rye riraka ku bwawe.”
Yakomeje avuga ko Papa Sava yababereye ikibaho bigiraho, abashimira ubutwari, ubumwe n’umuco mwiza yabubatsemo, anabizeza ko batazigera bamutenguha.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kumushimira, Papa Sava yahise anerekana filime ye nshya yise “What a Day”, ari nayo yamuritswe ku mugaragaro bwa mbere, abari mu birori barayireba yose barayirangiza.
Papa Sava yavuze ko iyi filime yamugoye cyane kuko bayikinnye iminsi 10 yikurikiranya, ku zuba n’ivumbi byinshi, bikamusigira imvune n’uburwayi, kimwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye na we.
Yongeyeho ko n’ubwo yizihije imyaka 30, bitamubuza gukomeza gukora, kuko ari gutegura izindi filime ziri mu rwego rwo guhanga udushya, harimo n’umushinga wo gukora filime y’isaha irenga havuzwemo ijambo rimwe gusa.
Mu gusoza, Papa Sava yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwe, anatangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha abato ibijyanye n’ubuhanzi, kugira ngo bakomeze guteza imbere sinema n’imyidagaduro nyarwanda.
REBA AMAFOTO









