Ubukungu bw’u Rwanda bwageze ku 8.9% buvuye ku 8.2% mu mwaka wa 2024 – 2025

0 minutes, 40 seconds Read

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yateranye kuva kuri uyu wa kane ,iteranye ku nshuro yayo ya 20, imibare yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bukagera ku 8.9% buvuye ku 8.2% mu mwaka wa 2024 -2025 .

Byatangajwe Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA ubwo yagarukaga kubyagezweho.
Ni mugihe imibare igaragza ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kumpuzandengo ya 8.7%.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA, yakomeje avugako ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kiza ndetse ko bitanga ikizere ko intego igihugu cyihaye kizayigeraho.

Ni mugihe ibihembwe 3 byumwaka wa 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 8.7%,igizwe n’izamuka rya 6.5% mu gihembwe cya mbere, 7.8% mu gihembwe cya kabiri, na 11.8% mu gihembwe cya gatatu.

Iri zamuka kandi ryagizwemo uruhare n’inzego z’ubukungu zitandukanye zirimo urwego rw’ubuhinzi, inganda ndetse na serivise.

Inama y’igihugu y’umushyikirano ku munsi wayo wambere

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *