Amakipe 12, intego imwe! Isonga Intercenter Competitions ryateguwe na minisiteri ya siporo

0 minutes, 57 seconds Read

Ku matariki ya 7–8 Gashyantare, mu kigo k’ishuri Collège Christ Roi, giherereye mu karere ka Nyanza, hari kubera irushanwa rya Isonga Intercenter Competitions ryateguwe na minisiteri ya siporo k’ubufatanye na leta y’ubufaransa ibicishije mukigega Agence Francaise de Developpement.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu y’abakobwa ndetse n’amakipe atandatu y’abahungu, yose ahatanira imyanya ya mbere no kugaragaza impano z’abakinnyi bato mu rwego rwo guteza imbere siporo y’abanyeshuri mu Rwanda.

Mu cyiciro cy’abakobwa hazahatana: G.S St Aloys Rwamagana, G.S St Joseph Kabgayi, ESSF Shangi, ESB Kamonyi, G.S St Joseph Birambo na ISSF Nyamasheke.

Mu cyiciro cy’abahungu hakazitabira: GSOB, Collège Christ Roi, Rusumo High School, G.S Kabare, G.S St Joseph Kabgayi na Petit Séminaire V.F.

Isonga Intercenter Competitions ni irushanwa rigamije guteza imbere impano z’abanyeshuri, kubaka indangagaciro za siporo no gushishikariza urubyiruko gukunda no kwitabira siporo binyuze muri Isonga Program.

Abakunzi ba siporo barasabwa kwitabira ari benshi, bagashyigikira aya makipe no kwifatanya n’urubyiruko mu rugendo rwo kuzamura siporo mu Rwanda mumushinga wayo wa Isonga program.

Imwe mumakipe yitabiriye Isonga Intercenter Competitions
Imwe mumikino y’irushanwa rya Isonga Intercenter Competitions

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *