APR FC inganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye tariki 7 Gashantare 2026, waberaga kuri Bugesera stadium, uyumukino wari butangire saa 15:00 ariko kubera imbogamizi z’urugendo ikipe ya Bugesera FC yahuye nazo zitayiturutseho, abayobozi b’umukino bemeje ko utangira saa 15:30.
Umukino watangiye APR FC ifite imbaraga nyinshi kuko k’umunota wa 4′ Mamadou Sy yayitsindiye igitego cyambere, Bugesera FC ikomeza gushaka uko yakwishyura nuko kumunota wa 21′ Umar Abba aza kwishyura.
Kumunota wa 42’ Djibril Ouattara ukinira APR FC yatsinze igitego cyakabiri cyaturutse kuri assist nziza cyane ya Ruboneka, nuko igice cya mbere kirangira APR FC irimbere nibitego 2-1 cya Bugesera FC.
Igice cyakabiri Bugesera yatangiranye imbaraga ishaka kwishyura nuko kumunota wa 55’ Byishimo Valua atsinda igitego cyakabiri cyo kwishyura, amakipe yombi agerageza gushaka uburyo bwo gutsinda ariko umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Nyuma yuyumukino abafana ba APR FC ntibishimiye uko umukino warangiye dore ko bari bahigiye gutsinda uyumukino.
Nyuma yuyumukino APR FC yahise igira amanota 37 ifata umwanya wa mbere, Bugesera FC nayo yahise ijya ku mwanya wa 12 namanota 21.
Undi mukino wabereye i Nyamirambo, warangiye Kiyovu Sports itsinze Mukura VS ibitego 3-1, ibitego bya Kiyovu sports byatsinzwe na Mussa Keita kumunota wa 38′, Fidali UWIYAREMYE kumunota wa 81′, na UWINEZA Rene kumunota wa90+5′, naho kimwe rukumbi cya MUKURA VC cyatsinzwe na NIYONIZEYE Fred kumunota wa 74′, nyuma yuyumukino Kiyovu Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 19, ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Etincelles FC yatsinze 1-0 Musanze FC kumukino wabaye saa 15:00 kuri stade Umuganda nuko Etincelles iba ibonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona y’uyu mwaka, icyo gitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na RWIGEMA Pascal kumunota wa 15′.



