Umukino wahuje Abahutu n’Abatutsi i Burundi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

1 minute, 56 seconds Read

Umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe yiswe ay’Abahutu n’ay’Abatutsi wabereye i Burundi ku wa 5 Gashyantare 2026, watumye ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ibitekerezo byinshi n’impaka ku buryo wateguwe n’uko wakiriwe.

Uyu mukino wateguwe n’Ishyirahamwe “Abavukanyi” rikorera muri Nyabugete, zone ya Ruziba, rivuga ko rigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda b’Abarundi. Warangiye ikipe y’Abatutsi itsinze y’Abahutu ibitego 3-2.

Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko kigamije gushimangira ubumwe bw’Abarundi binyuze mu mikino n’ibikorwa bihuriza hamwe abaturage. Bavuze ko ari igikorwa kimaze gukorwa inshuro eshanu, kigamije gutuma abantu bahura bakaganira no kurushaho kwegerana.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Burundi, Seth Nkeshimana, yashimye igitekerezo cy’abateguye uwo mukino, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu kubaka ubumwe iyo bikozwe mu bushake bw’abaturage.

YAti “Iki gitekerezo cyiza si icyo kwihererana. Kirashimangira ubumwe na cyane ko ari igikorwa mwibwirije mutakibwirijwe. Ubu rero ni bwo bumwe bwiza bushinze imizi. Mwebwe mugaragaje ko bushinze imizi mu mitima.

Abandi bashobora kuba babuvuga buva inyuma ariko kuba bwavuye imbere nta kindi navuga, uretse kubashimira no kubatera imbaraga ngo mukomeze mugere kure kandi n’ejo nimwongera, mbemereye kuzahaba.”

Gusa nyuma y’uko amakuru y’uyu mukino agiye hanze, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Hari abawubonye nk’igikorwa gishobora gutuma ubumwe bwiyongera, mu gihe abandi bibajije impamvu amakipe ashingirwa ku byiciro by’amoko.

Bamwe mu banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko mu Burundi kwiyita ku bwoko bitabujijwe n’amategeko, mu gihe abandi bagaragaje ko gukoresha ayo mazina mu mikino n’ibindi bikorwa bishobora guteza impaka aho guhuza abantu.

Uwitwa Akaliza Uwase yemeje ku rukuta rwe x ko aya makuru ari mpamo atari urwenya kandi yamejwe na televisiyo y’igihugu i Burundi

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya, yabwiye igitangazamakuru cya leta ko uko ibintu bihagaze ubu, Abarundi batagitinya kubana hashingiwe ku bwoko, ariko ko urugendo rwo kubaka ubumwe bukomeye rugikomeza.

Itegeko Nshinga ry’u Burundi riteganya ko mu igabana ry’ubutegetsi hubahirizwa igipimo cyihariye cy’imyanya hashingiwe ku byiciro by’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, mu rwego rwo kugenzura isanganya ry’ubuyobozi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *